RFL
Kigali

Asinah na MC Tino bazasusurutsa abazasohokera muri Ambassador’s Park kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2018 9:05
0


Mukasine Asinah [Asinah Erra] afatanije na Kasirye Martin [MC Tino] bagiye gukorera igitaramo gikomeye muri Ambassador’s Park kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru.



Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 13 Nyakanga 2018 kitwa WEYOTAP bisobanura Weekly Youth Talent Performance (Igitaramo ngaruka cyumweru kigaragarizwamo impano ziri mu rubyiruko) kizabera Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa KK6996 ST, ikaba iteganye n'urusengero rwa Eglise Methodiste.

Aganira na Inyarwanda.com, Asinah yavuze ko mu buzima busanzwe abyuka akora imyitozo imutegura kuva mu rugo arimbye, ati “ Ni ibisanzwe, njye mbyuka njya mu myitozo. Aho ngarukiye mu rugo nkaririmba kugeza ubwo ijwi numva ryafungutse. Ubundi nkategura ibyo ndi bwambare, nkajya mu gitaramo niteguye kubashimisha.” Yavuze ko indirimbo nshya ‘Iri joro’ aherutse gushyira hanze nayo yayishyize mu zo azaririmbira abafana be. Ati: ‘Iri joro’ nayishyize muzo nzaririmba kuko ariyo iherutse’.

Résultat de recherche d'images pour "get images asinah"

Asinah yavuze ko yiteguye gushimisha abafana be

MC Tino uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Njyewe nawe’ yavuze ko yiteguye neza ndetse ko abafana be azaboneraho no kubereka amashusho y’indirimbo nshya yitwa ‘Njyewe nawe’. Yagize ati “Niteguye neza cyane. Abakunzi banjye nzabereka video yanjye nshya yitwa ‘Njyewe nawe."

Yungamo ati “Nzabaririmbira indirimbo zanjye zose, guhera ‘ Umurima’, ‘Mama ritha’, ‘Ibanga’, ‘Mula’, ‘My Time’, ‘My Lover’, ‘Finnest Girl’, ‘Njyewe nawe’ n’izindi. Yanavuze ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nka Ganza, Siti True [Karigombe].

MC TINO

MC Tino yavuze ko azaba ari kumwe n'abandi bahanzi bashimisha abasohokeye Ambassador's Park

Uretse gususurutswa n’abanyamuziki batandukanye, Ambassador’s Park isanganywe n’izindi serivisi zitandukanye: Sauna&Massage, Bar&Restaurant, Rooms: Amacumbi, Free Wifi (internet nziramugozi), Night Club, Stream Car Wash.

Ambassadors Park

Iki gitaramo gitanyijwe gutangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND