RFL
Kigali

Asinah nyuma yo gusoza igisibo gitagatifu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Iri joro’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2018 11:10
0


Nyuma yo kuva mu gisibo gitagatifu nk’umu Islam, Asinah Mukasine ukoresha izina rya Asinah mu muziki yashyize amashusho y'indirimbo ‘Iri Joro’ nyuma y'amezi 2 ashyize hanze amajwi yayo. Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo y’uruvangitirane y’imitoma asaba umuhungu kumufasha bakabyinana ijoro ryose.



Asinah ni umwe mu bahanzikazi baririmba injyana ya Dancehall bari kwigaragaza muri iyi minsi. Iyi ndirimbo ye nshya yashyize hanze yumvikanamo umudiho wa kizungu uvanze na gakondo mu ngoma zicengera amatwi. Asinah aririmba asaba umukunzi we w’umuhungu kwirekura akamwibutsa ko ijoro ari we rihariwe, ati: “Ngwino ubyine uyu munsi iri joro ni iryawe.”

Iyi ndirimbo Asinah yari yayishyize hanze muri Mata 2018 icyakora amashusho yayo atinda kujya hanze cyane ko ubwo yifuzaga kuyashyira hanze hahise hazamo ukwezi kw’igisibo gitagatifu cy’idini ya Islam uyu muhanzikazi asengeramo. Kuri ubu uyu muhanzikazi yahereye ku gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya dore ko hari indi mishinga myinshi afite yitegura gushyira hanze.

Image result for asinah erra inyarwandaAsinah umuhanzikazi washyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Davdydenko, mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Gashema Marvin. Asinah ukunze kwiyita Erra amaze umwaka urenga yinjiye mu muziki, akora injyana ya Dancehall na Afrobeat. Amaze gushyira hanze indirimbo nka ‘Izubu’, ‘Game Is Over’ ft Neg G The General, ‘Happy’, ‘Mapenzi’ yakoze mu rurimi rw’Igiswahili n’izindi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IRI JORO' YA ASINAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND