RFL
Kigali

VIDEO:Asinah yavuze byinshi ku mashusho y'indirimbo ye 'Iri Joro' anatangaza aho ahagaze mu rukundo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/06/2018 16:27
0


Umwe mu bahanzikazi ba hano mu Rwanda tutatinya kuvuga ko ahagaze neza kuko amaze kubaka izina rwose ukora injyana ya Dance Hall, Asinah Erra amaze iminsi micye ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Iri Joro’. Twaganiriye agira ibyo ayidutangarizaho.



Iyi ndirimbo ‘Iri Joro’ ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo aho uyu mukobwa, Asinah aba abwira umusore ko iryo joro ari irye nawe. Irimo amagambo aryoshye y’urukundo rwose. Ku bijyanye n’imyambarire, Asinah yakoresheje imyenda ye bwite, bivuze ngo yariyambitse. Mu ibanga rye bwite yirinze kudutangariza umubare w’amafaranga amashusho y’iyi ndirimbo yatwaye gusa ahamya ko yarenze ayo yari yateganyije.

Kanda hano urebe Asinah avuga ku mashusho y’indirimbo ye

Umuhungu ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, si ubwa mbere agiye mu mashusho y’indirimbo za Asinah, gusa yatangaje ko nta wundi mubano wihariye bafitanye ahubwo ko ari inshuti gusa nta kirenze. Nk’uko Asinah yabitangarije Inyarwanda.com ntabwo iyi ndirimbo ari inkuru y’ukuri cyane ko atari mu rukundo bityo ngo nta muhungu wihariye yaba ari kubwira ayo magambo.

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubazaga impamvu yaretse za ndirimbo zo kwiyama urukundo akaba ari gukora iz’urukundo yagize ati “Urukundo rwaba positive rukanaba negative,,,kandi njyewe ndi umuhanzi. Ntabwo naririmba ku kintu kimweeee gihoraho…Oya iyi ndirimbo ntabwo ari true story. Nta mukunzi mfite ngo mvuge ko ari we naba ndi kubwira ngo iri joro ni iryawe turaba turi kumwe…”

Asinah wagize inama agira urubyiruko rw’abakobwa rwifuza kwinjira mu muziki yanahamije cyane ko umuziki watunga umuntu ukamugaburira akarya rwose. Yaboneyeho no gusaba abantu muri rusange gushyigikira umuziki nyarwanda mu buryo bushoboka bwawuteza imbere nk’uko bigaragara muri iki kiganiro.

Kanda hano urebe Asinah avuga ku mashusho y’indirimbo ye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND