Nyuma y’iminsi itageze ku kwezi hamenyekanye inkuru y’uko Ariana Grande Butera ari mu rukundo n’umusore w’umunyarwenya witwa Pete Davidson, bamaze gutera indi ntambwe iganisha ku kurushinga.
Urukundo rwa Ariana Grande na Pete rwatangiye kuvugwa mu mpera z’ukwezi gushize, uyu musore asanzwe ari umukinnyi wa filime by’umwihariko ni umunyarwenya muri Saturday Night Live. Uyu musore nyuma y’iminsi micye yahise yishushanyaho amazina ya Ariana Grande mu mpine ndetse n’amatwi ya bakame Ariana Grande akunze kwambara.
Ariana Grande n'umukunzi we mushya yemereye umubano
Aba bombi bisanze muri uru rukundo rushyushye ndetse ntibahishe cyane ibijyanye n’uko bari kumwe. Muri iyi weekend ishize ngo ni bwo inshuti n’abavandimwe batangiye kumenya iby’uko Pete Davidon yateye ivi asaba Ariana Grande kuzamubera umugore, hari mu birori yari yakoresheje iwe. Bamaze iminsi kandi bose kuri Instagram bagaragaza amafoto bari kumwe mu byishimo.
Ariana Grande yakundanaga na Mac Miller mbere yo gukundana na Pete
Ariana Grande yari mu rukundo n’umuraperi witwa Mac Miller, abajijwe icyatumye batandukana avuga ko urukundo rwabo rwari nk’uburozi (toxic) ndetse ngo nta mpamvu yo gukundana n’umusore umeze nk’aho umurera cyangwa uri nyina ndetse ngo nta n’undi mukobwa wagakwiye kubyemera. Pete Davidson nawe akundanye na Ariana nyuma yo gutandukana na Cazzie David.
Pete Davidson n'umukunzi we wa mbere
TANGA IGITECYEREZO