RFL
Kigali

Ariana Grande Butera yambitswe impeta n’umusore bamaze ibyumweru bicye mu rukundo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/06/2018 17:05
2


Nyuma y’iminsi itageze ku kwezi hamenyekanye inkuru y’uko Ariana Grande Butera ari mu rukundo n’umusore w’umunyarwenya witwa Pete Davidson, bamaze gutera indi ntambwe iganisha ku kurushinga.



Urukundo rwa Ariana Grande na Pete rwatangiye kuvugwa mu mpera z’ukwezi gushize, uyu musore asanzwe ari umukinnyi wa filime by’umwihariko ni umunyarwenya muri Saturday Night Live. Uyu musore nyuma y’iminsi micye yahise yishushanyaho amazina ya Ariana Grande mu mpine ndetse n’amatwi ya bakame Ariana Grande akunze kwambara.

Image result for Pete Davidson and  Ariana Grande

Image result for Pete Davidson and  Ariana Grande

Ariana Grande n'umukunzi we mushya yemereye umubano

Aba bombi bisanze muri uru rukundo rushyushye ndetse ntibahishe cyane ibijyanye n’uko bari kumwe. Muri iyi weekend ishize ngo ni bwo inshuti n’abavandimwe batangiye kumenya iby’uko Pete Davidon yateye ivi asaba Ariana Grande kuzamubera umugore, hari mu birori yari yakoresheje iwe. Bamaze iminsi kandi bose kuri Instagram bagaragaza amafoto bari kumwe mu byishimo.

Image result for Mac Miller and Ariana Grande

Ariana Grande yakundanaga na Mac Miller mbere yo gukundana na Pete

Ariana Grande yari mu rukundo n’umuraperi witwa Mac Miller, abajijwe icyatumye batandukana avuga ko urukundo rwabo rwari nk’uburozi (toxic) ndetse ngo nta mpamvu yo gukundana n’umusore umeze nk’aho umurera cyangwa uri nyina ndetse ngo nta n’undi mukobwa wagakwiye kubyemera. Pete Davidson nawe akundanye na Ariana nyuma yo gutandukana na Cazzie David.

Image result for pete davidson

Pete Davidson n'umukunzi we wa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamari5 years ago
    icyo mbakundira bazi kutwiyereka barugiyemo gusa iyo batandukanye ntawumenya aho byaciye gusa, Ariana Grande n'umukunzi we mushya Pete Davidson tubifurije kuzarambana.
  • ddd5 years ago
    ARIANA GRANDE BUTERA ni umunyarwanda cg ni izizna yiswe ry'ikinyarwanda? ni ubwa mbere ndibonye ku mazina ye, ndi gusobanuza





Inyarwanda BACKGROUND