RFL
Kigali

Arenga 15.000$ niyo bivugwa ko yatanzwe ku ndirimbo Safi Madiba yakoranye na Ray Vanny– Ikiganiro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/11/2017 12:18
5


Indirimbo Safi Madiba yakorananye n'umuhanzi wo muri Tanzania Ray Vanny ntirasohoka. Kuri uyu wa Kabiri Tariki 21 Ugushyingo, 2017 nibwo Bad Rama yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo yabahenze cyane kugira ngo ikorwe



Muri iki kiganiro kigufi twagiranye na Bad Rama yabajijwe n’umunyamakuru amafaranga baba baratanze ngo babashe gukorana na Ray Vanny indirimbo irinde irangira ariko yirinda kwerura ngo avuge umubare nyawo cyokora avuga ko agereranyije, ngo gukorana indirimbo na Ray Vanny byibuza byabatwaye akayabo k'ibihumbi cumi na bitanu by’amadorari ya Amerika (15000$) arenga million 12 z'amanyarwanda.

the maneBad Rama yatangaje ko iyi ndirimbo yabahenze bikomeye

Yagize ati”indirimbo yaraduhenze cyane kubivuga ngira ngo nabyo si ngombwa ushobora kubivuga abantu bakagira ngo wabeshye cyangwa wiyemeye, gusa icyo nakubwira cyo indirimbo yaraduhenze…. Niba nibuka neza ngira ngo indirimbo iri hejuru y’ibihumbi cumi na bitanu by’amadorari ya Amerika.” Iyi ndirimbo nshya ya Safi na Ray Vanny umusore ubarizwa muri Wasafi amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko yarangiye ndetse banamaze kuyifatira amashusho ari gutunganywa ikazasohoka mu minsi iri imbere.

REBA HANO IKIGANIRO SAFI N'ABAMUFASHA BAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Barasaze kd bazabyicuza !!! Ngo 15000$?!!! Babuze ibindi bayakoresha?
  • niyigaba6 years ago
    NjNjye murantangaza ubwo se marina we ko mutamugeza kure ngo amenyekane no mu rwanda ngo the mane niyo mpamvu nta kizere mpa ubuterankunga bwanyu bahanzi ivan ,aime bloustoni ,pedro somreone nimube maso utwo mufite mutwikoreshereze kuko bazayarya
  • Alice6 years ago
    Iyo bongeraho se bagakorana na Diamond, uyu muhanzi bakoranye kuva ntamuzi, sinzi niba afite ibihanganao bifututse, cg niba izina rye haricyo rizabagezaho
  • Emery6 years ago
    Ark Ibaze 15000.00$ kugirango akorane na kaliya kajama bana Birambabaje sana, ark birumvikana kuberako yumvise gukorana indirimbo Numuhanzi w'umunyarwanda ntacyo byamwongerera ikindi kandi nta talent yababonyemo. Ark koko uyu ngo ni Safi azi kuririmba koko? Wamushira imbere ya public ngo aririmbe live nijwi rye bwite akabishobora? Dregs ibyiza birigurisha kandi biraryoha. Seriously nta ndirimbo n'1 y'umuhanzi wa hano iwacu ikinshimisha. Kuberako abahanzi benshi bacu baza mubintu bitaribyabo ark kuberako ngo mugihugu cyimpumyi uwijisho1 niwe uyobora.
  • Jeff6 years ago
    Ese umuntu uba wanditse ino nkuru baba bamweretse facture byibuze,,, mwagiye mureka kutwifatira





Inyarwanda BACKGROUND