RFL
Kigali

VIDEO:Apotre Abraham uhamya ko we n’umugore we batari bakwiye kwimikwa arashinja Gitwaza ubushishozi bucye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2016 23:53
7


Apotre Abraham Bizimana uherutse kwimikwa hamwe n’umugore we Apotre Liliane Mukabadege bagasukwaho amavuta na Apotre Paul Gitwaza wabasengeye nk’Intumwa z’Imana,ariko nyuma y’amezi 5 bakaka gatanya, aranyomoza yivuye inyuma ibyo Gitwaza aherutse gutangariza itangazamakuru.



-Apotre Abraham ashinja Gitwaza ubushishozi bucye mu kwemera kubimika nk Intumwa

-Apotre Rwandamura na Kazimiri banze kwimika Liliane na Bizimana kubera gukemanga ubuhamwa bwabo

-Ntawimena inda, Apotre Bizimana na Liliane bahishe nkana Gitwaza amateka yabo bishakira Hit

-Amavuta basutsweho na Apotre Gitwaza ngo ntacyo yabamariye mu gihe aya Apotre Kamuzinzi yabazaniye ubukire

-Apotre Abraham aracyatsimbaraye kuri gatanya basabye atindiwe kuyemererwa n'urukiko

Apotre Bizimana Abraham n’umugore we Apotre Liliane Mukabadege bimitswe nk’Intumwa z’Imana kuwa 8 Kanama 2015 mu muhango wayobowe na Apotre Paul Gitwaza ndetse icyo gihe atangaza ko iyo atabimika yari kuba ari imbwa kubera ubuhamya bwiza ngo abaziho ndetse n’ishyaka ry’umurimo w’Imana bagira.  

Mbere yo kwimikwa na nyuma yo kwimikwa Apotre Bizimana Abraham na Apotre Liliane Mukabadege bagiye barangwa no kurwanira imitungo, gushinjanya ubugambanyi, gushwanira mu bayoboke babo hiyongeraho no kwaka gatanya ndetse ejo bundi kuwa 9 Gicurasi 2016 bakaba bazasomerwa n’urukiko rwa Nyamirambo kuri gatanya basabye.

Liliane

Apotre Abraham n'umugore we Apotre Liliane bayobotse iya gatanya

Ibyo byose bibavugwaho n’ibyabaye mbere yo kwimikwa,mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Apotre Bizimana Abraham kuri ubu uyobore itorero Sinai Holy Church nyuma yo kuva mu ryatangijwe n’umugore we ryitwa Umusozi w’Ibyiringiro, yavuze ko hari benshi mu bapasiteri barimo Apotre Rwandamura, Bishop Kazimiri, Bishop Rugamba n’abandi banze kubimika nk’Intumwa kubera ko bari bazi ubuhamya bwabo.

Apotre Bizimana avuga ko bakomeje urugendo rwabo bashaka umupasiteri wabimika nk’intumwa ariko bakifuza ufite izina rikomeye. Bageze kuri Apotre Gitwaza kuwa 28 Nyakanga 2015 ngo ahita abemerera kubimika kuwa 8 Kanama 2015 abibemerera atiriwe atohoza amakuru yabo. Icyo gihe abimika Apotre Gitwaza yabatangiye ubuhamya bwiza avuga ko ibizababaho nyuma azabyirengera nk'umubyeyi wabo. Yabemereye kandi kubakorera ubuvugizi bakajya bitabira inama zikomeye ku isi zihuza aba Apotres. Aha niho Apotre Bizimana Abraham ahera ashinja Apotre Gitwaza ubushishozi bucye kuko ahamya ko iyo Gitwaza aba azi amakuru yabo cyangwa akayamenya nyuma ngo atari kubimika nk'Intumwa.

Aha Apotre Gitwaza yimikaga Mukabadege na Bizimana Ibrahim ngo bajye ku rwego rwa Apotres

Ashinga Apotre Gitwaza ubushishozi bucye kuba yaremeye kujya kubimika kandi bafite amateka mabi

Kuba barimitswe nk’Intumwa, nyuma y’amezi 5 bakaka gatanya ndetse kugeza ubu bakaba batakibana nk’umugore n’umugabo, Apotre Gitwaza wabimitse akaba afatwa nk’umubyeyi wabo, ubwo yabazwaga icyo abivugaho, Apotre Paul Gitwaza  yavuze ko ibyababayeho bitamutunguye kuko yabibonye k’umunsi yari agiye kubimika. Icyo gihe umugabo wa Liliane (Bizimana)ngo yapangiyeho gahunda yo kwimikwa, abwira Gitwaza ko agomba kuva aho amwimitse na cyane ko ngo yari yiteguye inkoni ihabwa aba Apotre n’ibindi byifashishwa iyo barimo kwimika.

Bizimana

Apotre Gitwaza ubwo yimikaga Apotre Bizimana akamuha inkoni y'ubushumba

Mu kiganiro yatumiyemo abanyamakuru kuwa 30 Mata 2016, Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple, yavuze ko ajya kwimika Apotre Liliane na Apotre Bizimana, ngo yagiyeyo aziko agiye kwimika Liliane. Agezeyo ngo yatitirijwe na Bizimana Abraham amubwira ko agomba kumwimika kandi nyamara ngo batari baziranye. Gitwaza ngo yabuze uko abigenza,yanga gushwana nabo muri birori ahitamo kubimika bose ariko amahoro agataha. Muri icyo kiganiro Apotre Gitwaza yagize ati:

Umugabo ni umugabo, twarahageze aratubwira ati nanjye muranyimika, …dusanga umugabo yariteguye ibintu byose n’inkoni. Sinari ngiye guhangana uwo munsi naguye muri ambush(gufatwa matekwa),… hari ukuntu mukora ibintu imbere y’itorero n’imbere y’abantu…ariko umuntu wasengewe mu by’ukuri twari tuzi ni umudamu. Twaramubajije tuti ese uriyumva ko uri Apôtre, uriyumvamo ko ufite uwo muhamagaro?Ati ndawumva. Turongera turamubaza tuti ese ntiwaba ugiye kubikora kuko umugore wawe abirimo, ati oya, ati bindimo. Tubaza umugore we tuti urumva umugabo wawe ari Apôtre? Umudamu araceceka ?,…urumva nyine ntaba ashaka gusenya. Nyuma rero nza kumva ngo bagiranye ibibazo. Mu by’ukuri nabaye shocked ariko sinikanze kuko narabibonye bigitangira, ntabwo yari surpise kuri njye,…kuko umuntu ntiyaza gutya mutaziranye ngo akubwire ngo ndasengerwa kandi ndaba Apôtre…

Gitwaza

Apotre Gitwaza mu kiganiro yatumiyemo abanyamakuru

Mukabadege

Apotre Gitwaza avuga ko yagiye kwimika Apotre Liliane umugabo we akamushyiraho agahato

Nyuma y’ibyo byatangajwe na Apotre Paul Gitwaza,Apotre Bizimana uyobora Sinai Holy church ndetse akaba akuriye kampani "Abraham Business Company" ikora ibikorwa by'ubwubatsi,yagiranye ikiganiro kirambuye na Inyarwanda.com adutangariza ko bibabaje kubona Apotre Gitwaza amwimika yarangiza akamwihakana byongeye akabogamira cyane ku mugore we Liliane Mukabadege kandi ngo basangiye amakosa. Apotre Abraham ababazwa no kuba ajya gushaka Apotre Gitwaza ngo amugishe inama ariko undi akamwima umwanya wo kuvugana nawe kandi ariwe wamusutseho amavuta yo kuba Intumwa.

Ese kuki abapasiteri benshi barimo na Apotre Gitwaza wamwimitse badashaka kugira byinshi bavugana na Apotre Abraham, aho ntiyaba ari umunyamafuti? Apotre Bizimana ati:

Ntabwo ndi umunyamafuti,…Iyo umurwayi asanga muganga, muganga niwe umenya uburwayi arwaye akanamuvura. Ntabwo rero kuba Bishop Vuningoma ampunga kuba kuba Apotre Gitwaza adashobora kuba yanyakira, bivuga yuko ndi umunyamafuti, ahubwo ahubwo bo bagakwiye kunyegera, Bibiliya iravuga ngo niba mweneso aguye,atentebutse,acitse intege , nimumwegere, mumugaruze ubugwaneza kugira ngo agaruke muri mwebwe, ntabwo ari ubugwaneza barimo bangaruza.

Apotre Abraham akomeza avuga ko atigeze ashyira imbaraga kuri Apotre Gitwaza ngo amwimike ahubwo ko mbere yo kumwimika hari haciyemo iminsi igera ku 10 yarabemereye kuzaza kubimika bose. Yibaza impamvu Gitwaza yabemereye kubimika ariko ntabanze kubaza amateka yabo. Mbere yaho gato ariko Apotre Liliane ngo yari yarashatse abakongomani abaha amafaranga baramwimika, nyuma aza kujya kwa Gitwaza. Aha naho Bizimana ahafite ikibazo akibaza amavuta Gitwaza yasutse kuri Liliane icyo yasobanuraga kuko yari yagizwe Intumwa mbere kandi ari Imana yabitegetse ababikoze.

Apotre Bizimana Abraham akomeza agira ati:

Ntabwo ntekereza ko Apotre Paul Gitwaza yagakwiriye kuvuga ko kunyimika naba naramutitirije nkamushyiraho imbaraga ariko ndamutse naranamushyizeho imbaraga nayo yaba ari Puissance, zaba ari izindi mbaraga kuba nafata umuntu nka Gitwaza nkamutera ubwoba nkamubwira ngo ngwino unyimike. Apotre Gitwaza twabonanye ku itariki 28 z’ukwezi kwa 7 tugiye kumushaka njyewe n’umudamu kugira ngo azaze kutwimika. Icyo gihe twari dufitanye amakimbirane ariko atarajya ahagaragara ariko amwe n’amwe yari yaragiye hanze kubera ko umudamu nari naragerageje kumusaba mubwira ko nshaka kwimikwa kuba Intumwa arabinyemerera, nyuma yaho aza kujya gushaka abakongomani abaha amafranga nari nagiye mu ivugabutumwa baraza bamwimika n’ihembe mu rusengero ari ku cyumweru, bamwimika ntahari, nza bambwira ko umudamu wanjye yimitswe kuba Intumwa.

REBA HANO VIDEO APOTRE ABRAHAM AVUGA UBURYO ATARI UMUNYAMAFUTI

 

Apotre Bizimana ati: Apotre Gitwaza we yari aje kwimika Liliane kuba Yesu ko nziko ariyo titre ya nyuma yari kuba isigaye?

Aho rero niho ushobora kuba watekereza ukavuga uti ese, Apotre Gitwaza nk’umunyamasengesho nk’umuntu uzi Imana nk’umuntu tuzi ko ari umunyamayerekwa, we amaze kutwakira kugira ngo aze kutwimika kuki atabanje kubaza Background (amateka)yacu ngo abanze anamenye n’uwo mudamu yavugiye cyane unabona ko yanahengamiyeho cyane akavuga ko ari umudamu ufite amatorero mesnshi atandukanye atanabajije ayo ariyo. Ntayo, amatorero ntayo niryo rimwe gusa ry’umusozi w’ibyiringiro nta rindi. Ese yaje kumwimika amugira iki, uyu munsi wa none, ko abakongomani bari baje kandi batumwe n’Imana, bagafata ihembe mu rusengero bagasukamo amavuta, bakamwimika itorero ryose riri aho.Apotre Gitwaza we yari aje kumwimika kuba Yesu ko nziko ariyo titre ya nyuma yari kuba isigaye? Yari yaje gukora iki? . Ikindi cya kabiri Gitwaza twagiye kumubwira twaramaze gutegura invitation tumaze kujya kureba Apotre Kazimiri tumusaba ko yaza kutwimikwa, arabyanga kuko yabonaga ko twari dufitanye amakimbirane n’umudamu. Igikorwa cyanjye cyo kwimikwa cyari giteguye neza kandi twari twarakiganiriyeho.

Apotre Abraham ati: Apotre Gitwaza ntabwo yagize gushishoza iyo abikora ntiyari kutwimika

Rero icyo navuga, Apotre Gitwaza ntabwo yagize gushishoza, tubonanye nawe kuri 28 (Nyakanga) tukamubwira ko tuzimikwa ku itariki 8(Kanama), nta kindi kintu yatubwiye twari turi mu biro bye. Yaratubwiye ngo mugende mujye gushaka kora, mushake ikanzu, mushake inkoni, nzaza kubimika, nta kindi twamubwiye, nta n’amateka yacu yatubajije, twamubwiye gusa ko dufite urusengero rw’Umusozi w’Ibyiringiro tuyoboye nk’umugore n’umugabo. Ese muri iyo minsi ntabwo yamenye amateka yacu, cyangwa ntiyasenze Imana ngo igire icyo imuhishurira ku makimbirane twari dufite n’umudamu? Aza kutwimika, yaje asohoka mu modoka yinjira mu rusengero ntiyigeze yinjira muri Office, aza nk’ibintu byateguwe neza asanga dufite ibikoresho byose, mwabonye mu mafoto ko arinjye wari umwicaye ku ruhande, twaranaganiraga nta kibazo.

Bizimana

Gitwaza yasohotse mu modoka ye asanganirwa na Bizimana bagirana urugwiro nk'abaziranye

Gitwaza

Ako kanya Gitwaza yahise yinjira mu rusengero barutaha uwo munsi

Apotre Bizimana ati: Ko Apotre Gitwaza yavuze ko iyo atatwimika yari kuba abaye imbwa, ubu nibwo abaye umugabo?

Nk'uko twabibatangarije mu nkuru yo kwimikwa kwa Apotre Bizimana na Apotre Liliane, ubwo Apotre Gitwaza yajyaga kubasukaho amavuta, yavuze ko iyo atabimika yari kuba ari imbwa, kuko yari kuba abaye nka wa muntu usaba uwo yimye.Ikindi yatangaje ni uko ngo Liliane na Bizimana yasanze bafite rukuruzi kuko ngo atiyumvishaga ukuntu yabemereye kubimika mu gihe Zion Temple yari ifite igiterane gikomeye cya Afrika Haguruka aho Gitwaza aba afite akazi kenshi cyane kuburyo atabasha no kubona uko ashyingura umukristo we witabye Imana muri iyo minsi y'igiterane. Apotre Bizimana yibaza impamvu Gitwaza yamwihakanye kandi ariwe wamwimitse. ati:

Ntabwo ari igikorwa cyabayeho ku ngufu, ahubwo navuga ko asa n’umuntu wabuze icyo asubiza. (…)Hari n’ijambo n’ijambo yavuze ari naryo nashingiraho ati Ndamutse ntimitse aba bantu naba mbaye imbwa, ese ubu umuntu yajya kwibaza kumfata akanyihakana ndi Intumwa ndi umugabo, icya kabiri ari nanjye yabanje kwimikisha amavuta mbere y’umugore, aho ngaho ndanamushimira ntabwo yakoze ibintu biri inverse,..Ese ubu nibwo twavuga ko noneho ko abaye(hano yahise yifata), njye ariko ntabwo nabura kuvuga ko yabaye umugabo nubundi yabaye umugabo ntabwo yabaye imbwa, ntabwo nagerageza gusuzugura umubyeyi wansutseho amavuta. Iyi rero ni weakness yaragaragaye ku mukozi w’Imana Apotre Paul Gitwaza, wagombaga kuba yavuga ati abakozi b’Imana narabimitse baje kubinsaba ariko ibindi byababayeho byarambabaje ntiyinjire muri ibyo akaba yagarukira aho akabanza akatubaza icyabiduteye.

Gitwaza

Apotre Gitwaza ngo yari kuba ari imbwa iyo atimika Liliane na Bizimana nk'Intumwa

Apotre Bizimana ngo yamenye neza impamvu atumvwa na Gitwaza mu gihe umugore we(Liliane) yisanga muri Zion Temple

Ku bijyanye no kuba kuri ubu Apotre Gitwaza ngo yumva cyane Apotre Liliane ariko ntavuge rumwe na Apotre Abraham kuko yamushatse inshuro nyinshi ngo akamubura, Apotre Abraham yatangarije Inyarwanda.com ko hari umukristo wa Zion Temple witwa Ntakirutimana akaba ari umunyamabanga wa Apotre Gitwaza. Uyu ngo ni inshuti magara ya Apotre Liliane ndetse ngo niwe perezida wa Njyanama y’itorero Umusozi w’ibyiringiro. Ibyumweru bibiri ngo asengera muri Zion Temple, ibindi bibiri agasengera ku itorero Umusozi w’Ibyiringiro ndetse ngo ni nawe wanditse ku modoka Apotre Liliane agendamo yaguzwe na Bizimana mbere yo gutandukana. Apotre Abraham avuga ko uyu Ntakirutimana ariwe ujyana amakuru kuri Gitwaza akavuganira neza Apotre Liliane.

REBA HANO VIDEO APOTRE ABRAHAM ANYOMOZA APOTRE GITWAZA AGASHIMA UMUSAZA KAMUZINZI

Bizimana akomeza avuga ko amavuta ya Bishop Kamuzinzi wamwimitse ku rwego rwa Rev Pasiteri igihe umugore we yagirwaga Bishop, ayo mavuta ngo yabagiriye umugisha atuma abona ibiraka byinshi yubaka depo basengeramo ku Musozi w’Ibyiringiro ku Kimisagara n’i Ruyenzi, ariko ngo ayo basutsweho na Apotre Gitwaza yo ngo yabateye umwaku abazanira Divorce. Gusa yemeza nabo ubwabo binaniwe kuko ayo basutsweho na Gitwaza yagerageje gusisibiranya amateka yabo mabi. Ati “Kamuzinzi ni umusaza ukomeye cyane ufite imbaraga,Imana imuhe umugisha, nubu ntiyahwemye kutuba hafi kandi atakidushumbye mu buryo bw’Umwuka. Nubu akomeza kutuganiriza akatubwira ati nimusigeho.“

Apotre Bizimana avuga iki ku makuru y’uko bahaye Apotre Gitwaza amadorali 3000 kugira ngo abimike? Yagize ati:

Oya nta mafaranga twamuhaye keretse muri ino minsi nibwo umugore ajyanayo ibyacumi cyane, aterura ibyacumi nk’uko umuntu asanzwe abihereza abashumba bisanzwe akanabonana nawe bakaganira n’ejo bundi Apotre Gitwaza azanabimenye nyuma ariko anamenye ko Apotre Liliane yagiye kumwakira ku kibuga cy’indege hamwe n’abandi. Muri ino minsi akunze kujyayo cyane kuko urumva Njyanama we(Ntakirutimana) niho aba, urumva bari closed cyane. Nta mafaranga mu by’ukuri ajya kutwimika twigeze tumuha, yaje gusa nk’umukozi w’Imana ufite ishyaka ryo kutwimika, ariko aza kutwimika atazi amakuru yacu.

Apotre Gitwaza iyo aza kumenya amakuru yacu ntabwo yari kutwimika-Apotre Bizimana yagize ati:

Hari ibintu bibiri njyewe nemera, Apotre Gitwaza iyo aza kumenya amakuru yacu, aba yarabyihoreye kuza kutwimika kuko ntabwo yari kumenya neza amateka ya Apotre Liliane ngo abirengeho aze kutwimika. Icya kabiri yashoboraga kuba yamenya amateka yacu bikamutera ishyaka nk’umwa Apotre ufite imbaraga cyangwa se ufite aho amaze kugera mu buryo bw’Umwuka, akaba yaza akavuga ati reka aba bakozi b’Imana mbimike mbakureho icyasha.Ariko muri ibyo byombi ntiwamenya ni ikihe yubahirije.

Ese kuki Apotre Abraham n’umugore we batabwije ukuri Apotre Gitwaza ngo bamwibwire aho kumurushya ngo azashake amakuru? Apotre Abraham ati twashakaga Hit;

Nta muntu wimena inda, ikindi cya kabiri twashaka kwimikwa n’umukozi w’Imana ufite amateka nk’uriya kugira ngo aze ahanagure amateka yaturanze, ahubwo yari yanabikoze mu by’ukuri nko kumva umukozi w’Imana nka Apotre Gitwaza udashobora kuba yajya mu nsengero nyinshi kujya kwimika abandi bakozi b’Imana ndetse b’ibirangirire kuturusha ukumva yaje ahantu nka hariya Kimisagara kuza kutwimika, mu byukuri yari adukuyeho icyasha nuko ari nka bya bindi by’abanyarwanda ngo akabaye icwende (ntikoga). (Ese mwamushakagaho hit?), Yego nta kindi twaravugaga ngo aduhanagureho icyasha, Imana niramuka itugiriye ubuntu tuzakomeza twumvikane,…. (Gitwaza) yari yagerageje.

basutsweho amavuta

Apotre Gitwaza yabanje kwimika Apotre Bizimana akurikizaho Apotre Liliane

amavuta

Apotre Gitwaza yabanje kwimika Apotre Bizimana akurikizaho Apotre Liliane

Mukabadege

Apotre Liliane niwe wabanje kwambikwa mbere ikanzu y'abatambyi

Ese Apotre Abraham uvuga ko yashatse Apotre Gitwaza ubwo aherutse mu Rwanda akamubura iyo amubona bakaganira ni iki bari kuvugana?

Icya mbere nari ngiye kumusuhuza kuko namwumvagaho byinshi, musuhuze nk’umushumba wanyimitse, nanamubwire ibyatubayeho, nindangiza numve icyo avuga nk’umuntu mukuru unankuriye muby’Umwuka. Ikindi cya kabiri nibaza ko ashobora kuba anandusha n’imyaka. Nashoboraga kuba hari impanuro nakwakira zituruka kuri we. Mbere nari nagiye gushaka Bishop Vuningoma nawe anyima umwanya wo kubonana nawe. (…)Kuba undi we (Liliane)yajyayo akaba intyoza cyangwa afite n’undi umubereyeyo ushobora kuba yasobanura ntabwo bivuga yuko njyewe ndi umunyamafuti kandi n’abandi bakozi b’Imana benshi baranyegera turaganira mpura n’abakozi b’Imana benshi banakomeye bafite n’inama nziza n’urwengo rukomeye, benshi bagiye bangira inama ba Bishop Kazimiri, Kamuzinzi na Apotre Rwandamura n’abandi bo barambwira bati iyo ibyo bintu byose bibaye ukomeza umuhamagaro w’Imana kuko umuhamagaro w’Imana ntuzima,niho nafatiye icyemezo cyo kuvuga ngo nubwo bimeze gutyo reka ne guheranwa n’agahindi reka ntangize Ministeri ifite imbaraga ubushobozi burahari,…(Yaje gutangiza Sinai Holy Church)

Kuki Rwandamura yanze kwimika Apotre Bizimana n’umugore we Liliane?

Abajijwe impamvu Apotre Rwandamura yanze kubimika, Apotre Abraham yavuze ko Rwandamura yari azi amateka yabo yose, ikindi akaba aru umusaza ushishoza cyane, usenga cyane ndetse akayoborwa n’Imana.

Apotre Abraham yanyomoje Apotre Gitwaza wavuze ko Umusozi w’Ibyiringiro wabarizwaga muri Alliance

Apotre Abraham yagize n’icyo avuga kuri Apotre Paul Gitwaza wavuze ko Apotre Liliane yabarizwaga mu Mpuzamatorero ya Alliance iyobowe na Gitwaza akaba ari nayo mpamvu ngo yagiye kumwimika kuko yari azi ubuhamya bwe, ariko umugabo bakaba batari baziranye. Bizimana Abraham yadutangarije ko Itorero Umusozi w’Ibyiringiro ryinjiye muri uwo muryango wa Alliance nyuma yo kwimikwa kwabo bombi, bityo ibyo Gitwaza yatangaje akaba atari ukuri.

Ni iki Apotre Abraham asaba Apotre Gitwaza magingo aya? Abraham ati "Sinamusubiza ububyeyi bwe"

Icyo namusaba ni uko yakwirinda kugira icyo atangaza atabajije impande zombi, icyo ki kimwe. Icya kabiri niyemere neza ko yabaye umunyamakosa, kuba atarabanje kubaza ubuhamya bwacu, ngo anasenge Imana, inamwemerere kuza kutwimika. Ikindi yagombaga kuvuga ni inama namuha, yagombaga kuvuga ngo abakozi b’Imana baje kundeba ndabimika mbahesha umugisha ariko ntabwo bimuha uburenganzira bwo kuvuga ngo ibintu byababayeho ntibindeba. Uyu munsi wa none Apotre Gitwaza nk’umuntu unyihakanye, njye sinamubwira ngo musubije ububyeyi bwe ariko uno munsi wa none ndacyari Intumwa yimitswe na Paul Gitwaza n’amavuta ye yanyimikishije, ibyo nzahora mbizirikana ariko kandi yirinde agerageze kuba umunyabwenge mubyo asobanurira itangazamakuru.

Apotre Abraham kuki yasabye gatanya kandi avuga ko ari umukozi w’Imana ndetse na Bibiliya ikaba itabyemera?

Kuba iyo basezerana barahirira kuzabana akaramata, byongeye bombi bakaba ari abakozi b’Imana, Apotre Abraham abajijwe icyamuteye kuyoboka gatanya, yavuze ko atariwe wa mbere w’umukozi w’Imana uyatse ahubwo ko hari abazatse mbere ye kandi bakongera kubaka ingo zigakomera. Yavuze ko kugeza ubu umwanzuro yamaze kuwufata wo gutandukana burundu n’umugore we Apotre Liliane bamaranye imyaka 5 ariko nta mwana bafitanye.

DSC_0638

Bagiye gutandukana burundu nyuma y'imyaka 5 babana nta mwana, bahora mu makimbirane

Ku bijyanye n’amakuru atandukanye yatangajwe y’abana afite aho havugwaga 6, We yadutangarije ko afite abana bane gusa; abahungu 2 ndetse n’abakobwa 2 bose akaba  yarababyaranye n’umugore we wa mbere. Ku makuru avuga ko yatandukanye na Apotre Liliane akabana mu nzu n’umugore we wabaga mu Buhinde, Apotre Bizimana yavuze ko ibyo ari igihuha cyambaye ubusa kuko uwo mugore we ngo akiri mu Buhinde akaba adaheruka mu Rwanda.

Ese ni ayahe makuru mabi yari gutuma Apotre Gitwaza atimika aba bashumba b'Umusozi w'Ibyiringiro?

Apotre Liliane afite amateka mu gusahura imitungo y’urugo

Muri Gicurasi 2014 ubwo Bizimana Abrahim yafungwaga nyuma akavuga ko yari yagambaniwe n’umugore we, agifungurwa yasanze uyu mugore we yarasahuye imitungo aranimuka nk’uko tariki 7 Nyakanga 2014 babyiyemereye bombi mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ndetse uyu mugore agasaba imbabazi umugabo we ko atazabyongera. Bizimana Abrahim yabwiye Inyarwanda.com ko icyo gihe, ibyo umugore we yari yarasahuye urugo yabigaruye ariko bimwe muri byo ntibigaruke. Andi makuru yavugwaga kuri Liliane mbere yo kuba Intumwa agatangazwa n'umugabo we babana Bizimana ni uko ngo yasengeraga abantu yabanje kuvugana nabo ngo baze gutangaza mu itangazamakuru no mu bakristo ko bakijijwe n'isengesho rye kandi nta na kimwe cyahindutse kuri bo. Ibyo ariko Apotre Liliane arabinyomoza akavuga ko ari umugabo we umuharabika ashaka kumwicira ubuhamya, kuva na kera hose akaba ariwo mugambi we.

Apotre Bizimana yafunzwe akurikiranyweho kunyereza imitungo y'itorero

Nyuma yo gushyamirana igihe kinini, kurwanira imitungo, kutemeranywa ku mbaraga zikoresha buri umwe ibitangaza, muri 2014 mbere yuko bagirwa Intumwa bakimikwa na Apotre Gitwaza,Bizimana Abraham yafunzweho akurikiranyweho kunyereza imitungo y'itorero Umusozi w'Ibyiringiro. Icyo gihe yavuze ko ari umugore we wari wamugambaniye hamwe na bamwe mu bakristo be ariko nyuma yo gufungurwa ku mbabazi yasabiwe n'umugore we baje kwiyunga, batesha agaciro gatanya yari yasabwe na Bizimana. Kuva icyo gihe Bizimana ntiyongeye gukandagira mu Itorero Umusozi w'Ibyiringiro kuko buri umwe atemeraga undi mu by'ivugabutumwa.

Tariki 29 Nzeri 2015, Apotre Bizimana Ibrahim yashimangiye ko n’ubwo nta rusengero abarizwamo, abwiriza ahantu hatandukanye ariko mu itorero ry’umugore we akaba atahabwiriza kuko atemera uyu mugore we mu by’ivugabutumwa, kandi n’umugore akaba atamwemera. Abraham ashinjwa n'umugore we kumuhoza ku nkeke,haba mu buriri n'ahandi. Ikindi ni uko ngo yajyaga amwita interahamwe, ibyo bikababaza cyane umugore. Apotre Bizimana nawe anyomoza ayo makuru akavuga ko ari igihuha cyambaye ubusa ahubwo ko umugore we yamubereye icyigeragezo akabyihanganira kenshi gashoboka nyuma bikamurenga akayoboka gatanya.

Nyuma yo kwimikwa na Apotre Gitwaza,tariki 28 Nzeri 2015, Apotre Bizimana yagiye ku rusengero ruherereye i Runda, akuraho inzugi zose ndetse anarandura icyapa cy’uru rusengero, avuga ko rwubatswe mu kibanza cye ndetse akaba ari nawe warwubatse igihe yari umuyobozi, akaba ashaka gusubirana imitungo ye. Amakuru mashya agera ku Inyarwanda.com ni uko ahari urwo rusengero ubu hakoreramo Itorero Sinau Holy Church ryatangijwe na Apotre Bizimana.Nubwo Liliane ahakana ibyo ashinjwa n'umugabo we ndetse na Bizimana agahakana ibyo ashinjwa n'umugore we, wakwibaza impamvu Bizimana avuga ko amateka yabo atari akwiye gutuma bimikishwa amavuta na Apotre Gitwaza.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE APOTRE BIZIMANA YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umusaza Rwanyabugigira7 years ago
    Well spoken brother, well spoken!!! Ariko nawe ukunda kurya hit sana bizagukoraho.
  • Yeramiya7 years ago
    Mwami mana rengera umurimo wawe
  • co27 years ago
    Ariko amadini mwayagize busness!inkota yuwiteka izabarya..... kdi ubwo namaturo yabanyarwanda muriho murwanira! arikose nigute umu divorce aba umushumba ko isi igiye gushira?????
  • 7 years ago
    Imana ishimwe ko ijuru ari iry'abana bayo, naho ama titles mupfa benedata izo compétitions murimo si ubushake bw'Imana. Ntibikiri ibya Kristo ni ibyanyu bwite.
  • simple p Jado7 years ago
    nakwaga gusenga ngo narapaganye!! nzaba ndora.
  • Jaja7 years ago
    Apotre wacu komera uwo mugabo ntakaguteshe umutwe
  • kagingi7 years ago
    buri giye njye mbabazwa n'injiji ziboma inyuma ngo zabonye za madini y'ukuri.





Inyarwanda BACKGROUND