RFL
Kigali

Anne Kansiime agiye kugaruka mu Rwanda kuhakorera igitaramo gikomeye

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:24/06/2016 18:54
2


Umunyarwenya Anne Kansiime ukomoka muri Uganda agiye kugaruka gukorera igitaramo gikomeye i Kigali, azafatanyamo na Nkusi Arthur.



Kansiime aheruka mu Rwanda tariki wa 6 Kamena 2015 ubwo yakoraga igitaramo cyiswe Comedy Jam,cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel hagakubita hakuzura. Ni igitaramo Kansiime yari yafatanyije na Nkusi Arthur ndetse na Kigingi ukomoka mu Burundi.

Tariki 24 Nyakanga 2016 nibwo nanone Kansiime azongera gukorera igitaramo mu Rwanda. Ni igitaramo kizaba cyitwa ‘Arthur and Kansiime Live’ kizabera mu Mujyi wa Kigali tariki 24 Nyakanga 2016. Nyuma yo kumenya amakuru y’iki gitaramo, twashatse kumenya aho kizabera n’igiciro cyo kwinjira, Budandi Nice,umujyanama w’itsinda rya Comedy Knights atangariza Inyarwanda.com ko bamaze kumvikana na Kansiime, igisigaye kikaba ari ukumenyesha abantu aho igitaramo kizabera n’uko kwinjira bizaba bihagaze. Yagize ati

« Nibyo koko igitaramo kizaba kuri ayo matariki (24 Nyakanga 2016). Kuko kizaba ari igitaramo gikomeye,  aho kizabera n’igiciro, tuzabimenyesha abantu mu minsi ya vuba kugira ngo bitegure hakiri kare.»

Mu gusoza yahamagaye bagenzibe, Kigingi na Rutura arabashimira hanyuma bafatanya gusezera ku bitabiriye igitaramo

Kigingi, Kansiime na Nkusi Arthur mu gitaramo 'Comedy Jan bakoze umwaka ushize

Kugira ngo barebe neza bahagaze ku nebe. Uwo wambaye amadarubindi ni Urwibutso Erica igisonga cya kabiri cya nyampinga wa CBE(SFB)

bicaye hasi

Ubwitabire bwari hejuru cyane, ...si buri wese wabashije gukurikira urwenya rwabo yicaye, ariko bose batashye banyuzwe

Kubera ubwinshi bw'abantu bamwe bari bicaye no hasi

Ingeri zose zari zaje kwirebera Kansiime

Buri mwaka Nkusi Arthur akora igitaramo cye bwite (One man show), agatumiramo umuhanzi cyangwa undi munyarwenya mpuzamahanga. Igitaramo cy’umwaka ushize yari yacyise’ Arthur amplified’, yatumiyemo umuhanzi Roberto ukomoka muri Zambia. Budandi Nice yadutangarije ko iki nacyo kiri muri urwo rwego, akazagifatanya na Kansiime nk’umunyarwenya ukomeye muri aka Karere ka Afrika y’Iburasirazuba. Itsinda rya Charly & Nina, DJ Pius na Joddy nibo bahanzi bazariririmba muri ‘Arthur and Kansiime Live.'

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gerrard7 years ago
    wow, Congs kuri Arthur ibitaramo byawe biba bisaneza rwose, mumitegurire no mubwitabire komerezaho kd imana ikube hafi
  • tom7 years ago
    Plz iyo umaze kuba star, ugomba gukora sites za ticket selling imyanya yashira abataguze ntibaze gusiga isura mbi professionalism. Plz Arthur take care





Inyarwanda BACKGROUND