Iyo umwaka ugiye kurangira i Kigali ndetse no mu Rwanda muri rusange usanga hategurwa ibitaramo binyuranye byo gusoza umwaka, ni muri urwo rwego Nkusi Arthur ndetse na Anitha Pendo mu mpera z’uyu mwaka bateguye igitaramo cyo gusangira n’abana umunsi mukuru wa Noheli.
Iki ni igitaramo kiswe ‘Christmas Kids Festival’ ibirori bigiye kuba bwa kabiri gusa nanone bikaba bizajya biba buri mwaka itegurwa na Spiderman Games Center, aho abana bose baba batumiwe uyu mwaka nk'uko bitangazwa nabari kubitegura ngo agashya gahari ni uko hazaba hari ba Spiderman benshi bazajya bakinisha abana ndetse na Nkusi Arthur kimwe na Anitha Pendo bazaba bakina n'abana kuri uwo munsi.
Byinshi kuri iki gitaramo cya Nkusi Arthur na Anitha Pendo
Iki gitaramo cy’abana kigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y'icyabaye umwaka ushize wa 2016 ubwo Aline Gahongayire ariwe wari watumiwe ngo akine n'abana ndetse bishimane ku munsi nk’uyu wa noheli. Icy’uyu mwaka kikazabera i Masaka ahari icyicaro gikuru cya Spiderman Game Center, kwitabira iki gitaramo buri mwana azaba yishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw) mu gihe abakuru bo kwinjira bizaba ari ubuntu.
TANGA IGITECYEREZO