RFL
Kigali

Anita Pendo yatangaje ko n'iyo byatinda gute agomba kuzakora ubukwe-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/12/2018 14:41
9


Anita Pendo, umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda ndetse na Radio Rwanda akaba n'umwe mu ba Djs bakomeye hano mu Rwanda ndetse n'umu MC wubashywe, minsi ishize yakunze kuvugwaho inkuru zo kubyara cyane ko yabyaye abana babiri mu myaka ibiri ishize igihe we yita imyaka yo gutwita. Ubu ahamya ko yagarutse mu kazi.



Anita Pendo, umwe mu bari bitabiriye igitaramo cya Clapton Kibonke ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yaje kubazwa niba nyuma y'uko abyaye abana babiri asanga akeneye gukora ubukwe. Asubiza umunyamakuru, Anita Pendo yagize ati" Ubukwe buzaba, bwaba mu myaka igihumbi bwaba mu myaka miliyoni ariko njyewe ngomba kuzakora ubukwe byanga bikunda."

Anita Pendo

Anita Pendo ngo agiye kugaruka mu kazi nyuma y'igihe yari amaze atagaragara

Anita Pendo yabwiye umunyamakuru ko muri iki gihe yamaze kugaruka asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi nk'uko babikoze igihe atari ari mu bihe byiza. Kuri ubu Anita Pendo ni umwe mu ba Djs bazacuranga muri Spinny Silent Disco igitaramo kizabera kuri Pacha Club tariki 25 Ukuboza 2018, usibye ibi ariko yabwiye Inyarwanda.com ko hari ibitaramo ateganya kubamo MC mu mpera z'uyu mwaka.

REBA HANO AGACE K'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANITA PENDO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugwaneza regine5 years ago
    Anitha rwose tukurinyuma bikaze Imana ijye ihora iguha imbaraga kd nimwonkwe!!!!
  • gasigwa ernest5 years ago
    Anita azabukora kuko ntacyo ababukora bamurusha gusa ikintu kimwe azikosoraho nukugabanya amahane ye nokuvugira hejuru .
  • Emmanu5 years ago
    Bwa film Hahahhh yarakererewe
  • Tudor5 years ago
    Ngo ubukiiii? Ariko ntimugateshe ubukwe agaciro?
  • Eric5 years ago
    Azabukora simbona arikeza se.kandi afite akantu.
  • MC MATATAJADO5 years ago
    hhhhhhhn ngo iriya kanzu irakaze umugore aho gupfa atayambaye yakiyahura uzaze nkurongore nyikwambike my Anita pendo
  • issa Murwanashyaka5 years ago
    nukuri icyambere nukwigirira ikizere
  • SINDINGENYINE Jonathan2 years ago
    Anita rwosenumwemubakobwa babanyarwanda birwanyeho nabandi banjyebamureberaho nakomerezaho kbx
  • Simeon2 years ago
    Ubundi utabukoze byagutwari,byakubuza kwitwa uwuriwe ubungubu?Ntabirenze .





Inyarwanda BACKGROUND