Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo Anita Pendo yakorerwaga ibirori byo kwitegura umwana agiye kwibaruka, ibirori bizwi nka ‘Baby shower’ bikorerwa umubyeyi wenda kwibaruka umwana aho baba bamwifuriza kwibaruka neza.
Ibi birori byari byitabiriwe na bamwe mu bagore b’inshuti ze bari biganjemo abazwi n'ubundi mu myidagaduro hano mu Rwanda, bamwe muri bo ni umukobwa uherutse kwegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2017, Isimbi Fanique, Tidjala Kabendera ndetse na Young Grace.
Izi nshuti za hafi za Anitha Pendo zamwifurije kwibaruka neza baha ikaze umwana mu gihe byitezwe ko azabyara muri Nzeri 2017. Amakuru Inyarwanda ifite ariko ataremezwa nundi uwo ariwe wese yaba Anita Pendo na Ndanda avuga ko nubwo bagiye kwibaruka nyuma yaho bazahita bakora ubukwe bakabana byemewe n'amategeko kandi bizwi dore ko kugeza ubu bikomeje kuvugwa ko baba bababana nk’umugore n’umugabo.
REBA AMAFOTO:
Anita Pendo arenda kwibaruka imfura
Umutsima wari wateguwe
Anita Pendo yahawe ibikoresho byo kurereramo umwana
Young Grace mu bari bagiye muri ibi biroriIburyo bwa Anita Pendo ni Isimbi Fanique
Tidjala Kabendera mu bari bitabiriye ibi birori
AMAFOTO: IGIHE
TANGA IGITECYEREZO