RFL
Kigali

Anita Pendo yakorewe ibirori ‘Baby Shower’ byo kwitegura umwana agiye kwibaruka–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2017 9:14
4


Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo Anita Pendo yakorerwaga ibirori byo kwitegura umwana agiye kwibaruka, ibirori bizwi nka ‘Baby shower’ bikorerwa umubyeyi wenda kwibaruka umwana aho baba bamwifuriza kwibaruka neza.



Ibi birori byari byitabiriwe na bamwe mu bagore b’inshuti ze bari biganjemo abazwi n'ubundi mu myidagaduro hano mu Rwanda, bamwe muri bo ni umukobwa uherutse kwegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2017, Isimbi Fanique, Tidjala Kabendera ndetse na Young Grace.

Izi nshuti za hafi za Anitha Pendo zamwifurije kwibaruka neza baha ikaze umwana mu gihe byitezwe ko azabyara muri Nzeri 2017. Amakuru Inyarwanda ifite ariko ataremezwa nundi uwo ariwe wese yaba Anita Pendo na Ndanda avuga ko nubwo bagiye kwibaruka nyuma yaho bazahita bakora ubukwe bakabana byemewe n'amategeko kandi bizwi dore ko kugeza ubu bikomeje kuvugwa ko baba bababana nk’umugore n’umugabo.

REBA AMAFOTO:

Anita Pendo arenda kwibaruka imfura

Umutsima wari wateguwe

Anita Pendo yahawe ibikoresho byo kurereramo umwana

Young Grace mu bari bagiye muri ibi biroriIburyo bwa Anita Pendo ni Isimbi Fanique

Tidjala Kabendera mu bari bitabiriye ibi birori

AMAFOTO: IGIHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    NKWIFURIJE KUZABYA AMAHORO
  • Ranba 6 years ago
    wow Congratz mama Anita. imyiteguro myiza. Uwo mu Malaika turamwishimiye beaucoup
  • mukakarangwa6 years ago
    yego disi, ariko nkunda ukuntu kabendera akunda abantu bose, ndagukunda cyane nanjye uri umubyeyi mwiza. anita ababyeyi turagusengera humura uzabyara umwana mwiza kandi neza winjire muruhando rwababyeyi nyakuri.
  • Jojo6 years ago
    Hhhhhh pendo nabyare pe yakuyemo inda zirenga 10 uyu siyarikumukuramo njye ndumwe munshutize





Inyarwanda BACKGROUND