kuri ubu Angelina jolie ahangayikishije benshi bo mu muryango we,kubera kunanuka bikabije , ibyo abahanga mu by’imirire bavuga ko biri ku kigero cyo hejuru, ku myaka 40 arapima ibiro 35 gusa.
Amafoto aheruka gushyira ahagaragara ubwo yarimu rugendo n’umuryango we mu bwongereza agaragaza ukunanuka abahanga mu by’ imirire bita ugukabije .
Asigaranye ibiro 35 gusa
Bamwe mu muryango we barimo se umubyara Jon Voight n’umugabo we Brad Pitt bakomeje gutangaza ko bahangayikishijwe bikomeye n’iki kibazo ariko ntacyo bagikoraho kirenzekubushake bwa nyirubwite .
Si ubwa mbere Angelina Jolie agaragarwaho n’ iki kibazo ,mu mwaka wa 2007 ubwo nyina umubyara yitabaga Imana nabwo yatakaje ibiro ku buryo bukabije.
ikinyamakuru Radar Online cyanditse ko Angelina Jolie akiri muto yagiye kenshi ajyanwa mu bitaro azira kudakunda kurya mu buryo bukwiye, kuri ubu ngo iki kibazo kikaba kiri guturuka ku kuba yarikurishijemo udusabo tw’ intangangore mu mwaka ushize wa 2015 bituma umugore atongera kubyara , mu gihe mu myaka 2 yayibanjirije ,muri 2013 yibagishije burundu amabere mu rwego rwo kwirinda ko yarwara cancer yayo nk’uko nyina umubyara byamugendekeye.
Icyo giye yagize ati ”n’ubundi nsanzwe ntagira ibiro byinshi ariko kuri ubu nanjye ndabyiyumvamo no natakaje ibiro byinshi kuko nabuze umubyeyi wanjye’.Kuri ubu ariko ntacyo Angelina aratangaza kuri iki kibazo kimuvugwaho.
Abahanga mu by’ ubuzima n’ ibijyanye n’ imirire bavuga ko ibi biro Angelina Jolie afite ugereranyije n’uburebure bwe ngo ari ikibazo gikomeye, mu gihe hatagira igikorwa bishobora kumuviramo ingaruka zikomeye.
Angelina Jolie muri 2004
Angelina Jolie, mu mwaka wa 2004 yatowe nk’ umugore ukurura abagabo kurusha abandi ku isi.
Source:7 sur 7.be
Yvonne Murekatete
TANGA IGITECYEREZO