RFL
Kigali

Andy Mwag Umurundi uri gukorera umuziki we mu Rwanda ashimishwa n’uko nta busumbane buri muri muzika nyarwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/05/2018 7:39
1


Umuziki nyarwanda uri kurushaho kugenda utera imbere aho n’abanyamahanga bageze mu Rwanda bishimira gukorera umuziki wabo mu Rwanda dore bibaha urubuga n’amahirwe byo kurushaho kumenyekanisha ibihangano byabo no kwaguka.



Ndabaneze Andrew uzwi ku mazina ya Andy Mwag nk’amazina akoresha mu muziki we, ni umurundi uri kuba mu Rwanda kuri ubu ugiye kuhamara imyaka igera kuri tatu nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro twagiranye.

Andy Mwag

Andy Mwag umuhanzi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi akunda gucuranga Guitar cyane

Andy Mwag yatangiriye ibikorwa bye by’ubucuranzi mu gihugu cy’u Burundi ubwo yacurangiraga umuhanzi Kidumu Kibido, nyuma aza gufata umwanzuro wo gukora ibya Karaoke mu tubari ndetse aza no kuba umuhanzi nawe atangira gukora indirimbo. Aho agereye mu Rwanda amaze gukora indirimbo 3; amajwi n’amashusho zirimo ‘Mpfumbatira’ na ‘Kazuba Kanjye’ ariko zose hamwe n’izo yakoreye mu Burundi zigera ku ndirimbo 9.

Andy Mwag

Andy Mwag amaze gukorera indirimbo 3 mu Rwanda

Uyu mugabo ufite umugore umwe n’umwana umwe, yadutangarije ko yaje mu Rwanda kubera imvururu zari ziri mu gihugu cyabo cy’u Burundi, akaba ashimishwa n’amahirwa yabonye mu Rwanda dore ko mu gukora ibikorwa bye bya muzika nta busumbane buhari. Yagize ati: 

Mbona ari byiza cyane kuko naboneye amahirwe menshi mu Rwanda. Byaba ibijyanye na Karaoke, ibyo byo gucuranga Guitar, ibyo gukora indirimbo…Mu Rwanda hanteye imbaraga zo gukora kuko bakora neza, production ni nziza yaba audio na Video byatumye nanjye numva ko nakorera umuziki mu Rwanda.

Andy Mwag kandi yifuza ko Imana ibimufashijemo yakora Album ye ndetse yanashimishwa no kugira Manager wo kumufasha kurushaho gutera imbere mu muziki we.

Kanda Hano Urebe indirimbo Kazuba Kanje ya Andy Mwag







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeromepi5 years ago
    indirimbo nzizape, big up Bro





Inyarwanda BACKGROUND