Nk’uko twari twabitangaje, ku munsi w’ejo hashize(kuwa Kabiri tariki ya 21/04/2015), nibwo nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 20 y’amavuko yanahuriranye n’amezi abiri ashize yegukanye iri kamba.
Ku mugoroba wo kuri uwo munsi iwabo mu rugo hakaba harabereye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye, byari birimo abayeyi be, inshuti ze biganye, bamwe mu ba bakobwa bari bari kumwe muri Miss Rwanda 2015 n’izindi nshuti n’abavandimwe.
Miss Kundwa Doriane akiri akana gato
Nk’uko umwe muri izi nshuti ze wari witabiriye ibi birori yabidutangarije, ngo ibirori byatangiye ahagana ku isaa moya z’umugoroba. Uyu nyampinga akaba yari yishimiye cyane guhuriza hamwe inshuti n’abavandimwe. Kimwe mu byaranze ibi birori ngo ni abana bato ba bakuru be baba muri Canada bamuhamagaye bamuririmbira bamwifuriza isabukuru nziza, maze uyu nyampinga agaturika akarira amarira y’ibyishimo.
Uyu niwo mutsima Miss Kundwa Doriane yari yateguriwe
Byari ibyishimo bikomeye kuri we
Bagenzi be baba Miss bari baje kwifatanya nawe mu kwizihiza iyi sabukuru
Mu ijambo rye yongeye gushimira ababyeyi be, inshuti n'abavandimwe badahwema kumugaragariza urukundo
Yabaye Miss Rwanda mu ijoro ryo kuwa 21/02/2015
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO