RFL
Kigali

Amwe mu mafoto yaranze ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/04/2015 9:51
9


Nk’uko twari twabitangaje, ku munsi w’ejo hashize(kuwa Kabiri tariki ya 21/04/2015), nibwo nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 20 y’amavuko yanahuriranye n’amezi abiri ashize yegukanye iri kamba.



Ku mugoroba wo kuri uwo munsi iwabo mu rugo hakaba harabereye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye, byari birimo abayeyi be, inshuti ze biganye, bamwe mu ba bakobwa bari bari kumwe muri Miss Rwanda 2015 n’izindi nshuti n’abavandimwe.

miss

Miss Kundwa Doriane akiri akana gato

Nk’uko umwe muri izi nshuti ze wari witabiriye ibi birori yabidutangarije, ngo ibirori byatangiye ahagana ku isaa moya z’umugoroba. Uyu nyampinga akaba yari yishimiye cyane guhuriza hamwe inshuti n’abavandimwe. Kimwe mu byaranze ibi birori ngo ni abana bato ba bakuru be baba muri Canada bamuhamagaye bamuririmbira bamwifuriza isabukuru nziza, maze uyu nyampinga agaturika akarira amarira y’ibyishimo.

Miss Rwanda

Uyu niwo mutsima Miss Kundwa Doriane yari yateguriwe

Miss Rwanda

Byari ibyishimo bikomeye kuri we

Miss Rwanda

Bagenzi be baba Miss bari baje kwifatanya nawe mu kwizihiza iyi sabukuru

Miss Rwanda

Mu ijambo rye yongeye gushimira ababyeyi be, inshuti n'abavandimwe badahwema kumugaragariza urukundo

Miss Rwanda

Yabaye Miss Rwanda mu ijoro ryo kuwa 21/02/2015

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shima9 years ago
    H.b nyampinga. I love you sosooosososoo muchhhh
  • 9 years ago
    Ariko yee, usanga ubwo bukobwa bwose bwashyushye ibi se nibiki? Umurengwe gusa
  • JOe habineza9 years ago
    iyo nimisoro yabakene nabakire muhaze banyirayo bicira isazi kumaso ubwo banyampinga bamariye iki igihugu nabanyarwanda ? ntana kimwe usibye korora uburaya bakabyarira iwabo gusa nokwingiza umutungo wigihugu
  • keza9 years ago
    ariko mwagiye mureke umushiha wubusa!!nabyarira iwabo ko utazamurerera ikibazo ufite ni ikihe?imisoro ya leta bariye niyihe???bakubwiyeko mugikorwa cyo gutegura miss nta frs narimwe rya leta ryagiyemo !!ayo ahembwa aba yayakoreye yamamaza iyo mishiha mugira ni iyiki koko!!!
  • gogo9 years ago
    mubyukuri ngenarumiwe iyo muvuga ngo afite imyaka 20 mwunva ntasoni hhhhh gusa ibyubu byose byabaye inshinwa cyakora afite 27ntibakatubeshye ese ubundi ntanshuti agira yumuhungu naho abobakobwa bo baba bashaka abagabo kugirango bamenyekane
  • yankee9 years ago
    Ubwo murijuse sha!!!
  • 9 years ago
    doriane urimwiza ufite ubwenge uzakunde bagenzibawe mwatangiranye wowe ugakomez
  • uwingabire chantal9 years ago
    Ariko mwagiye mureka amashyari koko ! bigutwaye iki? abantu nkamwe ntimutera imbere nagato kuko Muhora mubidafite umumaro. ujye uvuga ibyubaka ntugate umwanya.
  • sagga rwakagara9 years ago
    haha abakobwa namashyari yanyu rwose ....!





Inyarwanda BACKGROUND