RFL
Kigali

Amore ashimira Big Fizzo wamufashije mu ndirimbo bafatiye amashusho mu bihugu 2 by’i Burayi –Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2017 17:03
0


Nyuma yaho Amore umuhanzikazi w’umunyarwandakazi uba mu Bwongereza ari naho akorera muzika ye, yisunze umuhanzi w’icyamamare mu Burundi no mu karere uzwi nka Big Farious cyangwa Big Fizzo bagafatanya gukora indirimbo bise ‘Die for You’, kuri ubu Amore arashimira Big Fizzo wamufashije gufata amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bihugu 2 by



Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu bihugu bya Scotland ndetse na Belgique, iyi ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzikazi w’umunyarwanda avuga ko yamugoye kuko yamusabaga kugira undi bayikorana kandi azi neza ko ari indirimbo yahindura byinshi kuri muzika ye nkuko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu kiganiro kigufi bagiranye.

Amore yashimiye Farious bakoranye, amushimira ubwitange yagaragaje ndetse n’ubushake afite bwo kuba yafasha abahanzi bakizamuka. Iyi ndirimbo ya Amore we avuga ko ari iyo gufungura ibikorwa afite mu mwaka wa 2017 kuko agomba gushyira hanze ibihangano bye byinshi asaba abanyarwanda kubyitegura.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND