RFL
Kigali

AMERIKA: Umuraperi Mac Miller wahoze ari umukunzi wa Ariana Grande yitabye Imana ku myaka 26

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/09/2018 5:07
1


Umuraperi w'icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku Isi hose Mac Miller yasanzwe iwe mu rugo yitabye Imana ku myaka ye 26 aho kimwe mu byahise bikekwa ari uko yaba yakoresheje ibiyobyabwenge byinshi ari nabyo byahitanye uyu munyempano wari ukunzwe na benshi bakunda injyana ya Hip Hop.



Ibinyamakuru binyuranye byo muri Amerika byatangaje ko uyu muhanzi ubusanzwe witwaga Malcolm McCormick cyangwa Mac Miller mu muziki, yasanzwe iwe mu rugo muri studio ye iri muri Leta ya California. Yasanzwe yataye ubwenge ndetse bikekwa ko yaba yapfuye icyakora amakuru y'urupfu rwe yemezwa ahagana Saa 18:51 ku isaha ngengamasaha ya GMT aha bivuze ko mu Rwanda byari Saa 20:51' zo ku wa Gatanu tariki 7 Nzeli 2018.

Yahise ajyanwa kwa muganga akorerwa ibizami ngo hamenyekane icyamwishe ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru bari batarabitangaza. Uyu muraperi mu minsi ishize ni bwo yatandukanye na Ariana Grande umuhanzikazi nawe w'icyamamare ku isi bari baramenyanye mu mwaka wa 2012 bagiye bahurira mu ndirimbo zinyuranye n'ibitaramo binyuranye.

MacmillerMac Miller yitabye Imana ku myaka 26

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2018 ni bwo Mac Miller yaherukaga gufatwa na Polisi akurikiranyweho icyaha cyo gutwara yasinze bikabije. Mac Miller wari n'umu producer ukomeye muri Amerika apfuye mu gihe hari hateganyijwe ibitaramo binyuranye yagombaga gukora kugeza mu mpera z'ukwezi kwa 10 (Ukwakira) 2018.

Mac Miller yari umwe mu biyemerera ko yabaswe n'ibiyobyabwenge ndetse akavuga ko buri munsi arwana intambara yo kugerageza kubicikaho. Ibi kandi biri mu byamutandukanyije na Ariana Grande wavuze ko yari ananiwe cyane ndetse ngo yumvaga ari nk'aho yabaye nyina wa Mac Miller cyangwa umukozi wo kumurera nk'umwana w'uruhinja.

Nyuma yo gutandukana nawe, Ariana yavugaga ko amwifuriza kuzabohoka ku biyobyabwenge. Nyuma y'igihe kitageze ku kwezi, Ariana Grande yahise akundana n'umusore w'umunyarwenya Pete Davidson wanahise amwambika impeta nyuma y'ibyumweru bicye amusaba kumubera umugore.

Image result for mac miller and ariana grande

Mac Miller yakundanye na Ariana Grande igihe kigera ku myaka 2

Mac Miller yari umwe mu baraperi bafite ubumenyi bwinshi mu bijyanye no gucuranga ibikoresho bitandukanye by'umuziki, ibidakunzwe kumenywa na benshi mu baraperi. Uyu musore yatangiye gucuranga piano ku myaka 6 gusa ndetse yasohoye mixtape ye ya mbere ku myaka 15 y'amavuko akiri umunyeshuri. Icyo gihe yitwaga EZ Mac, mixtape ayita 'But My Mackin' Ain't Easy', gusa indirimbo ye ya 4 ni yo yamuhesheje gusinya muri Warner Bros Records. Yagiye akorana n'abaraperi bakomeye nka Kendrick Lamar, Pharell Williams n'abandi.

Abahanzi nka Chance The Rapper, Snoop Dogg, Wiz Khalifa, Shawn Mendes bunamiye uyu musore upfuye akiri muto. Abafana benshi bahise batunga urutoki Ariana Grande bavuga ko kugenda kwe byaba biri mu byatumye Mac Miller agera kure cyane akanapfa. Ibi byatumye uyu muhanzikazi akuraho uburyo bwo gushyiraho ibitekerezo kuri konti ye ya Instagram.

Kanda hano urebe Mac Miller na Ariana Grande bafatanya kuririmba mu gihe bari bagikundana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ngo ikirangirire ku isi yahe se?ko uwo tutamuzi,ariko muzajya muterura inkuru abazungu bandika bishimagiza muzidukubiteho?uziko ubukoroni bubishe ba di!mutuvaneho ibya abazungu bigana abirabura barangiza bakiyogeza kandi barwanya izamuka ry umwirabura mu bye,mujye mushyiraho bene wanyu cg mufunge izo mbuga zanyu kuko mwaba mwishyira inyuma mu byanyu kandi ntawe uzabashyira imbere mu bye ahubwo aziyitirira ibyanyu abyishyiremo imbere,ubucakara n ubukoroni mu mitwe si ikintu ariko iyo wasobanukiwe uwo uri we urivuga ukivuga ibigwi ntujya guta umwanya uvuga abatakuvuga.





Inyarwanda BACKGROUND