RFL
Kigali

AMERIKA: Umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse ari mu bahatanira ikamba rya Miss Africa Arizona 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/10/2018 12:42
1


Umutoni Joyeuse ni umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona aho abana n'umubyeyi we. uyu mukobwa wavuye mu Rwanda mu mpera za 2016 kuri ubu ari mu mubare w'abakobwa bahatanira ikamba ry'umukobwa ukomoka muri Afurika uhiga abandi uburanga mu batuye muri iyi Leta ya Arizona.



Uyu munyarwandakazi yavukiye mu Rwanda kuri ubu akaba asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye aniga dore ko ateganya kurangiza amasomo ye mu mwaka wa 2019 aho yiga 'Banking and Financial Services'. uyu mukobwa uri mubahatana yabwiye Inyarwanda.com ko byanze bikunze ari gushaka uko yazamura ibendera ry'u Rwanda muri iyi Leta atuyemo dore ko igihe azaba yegukanye ikamba byanze bikunze u Rwanda ruzamenyekana muri iyi Leta.

Gutsindira ikamba si ukumenyekana kw'igihugu gusa bizamufasha ahubwo mu masezerano bagirana nabategura aya marushanwa harimo ko utsindiye ikamba afashwa kugaruka muri Afurika aho bamufasha gushyira mu ngiro umushinga aba yaratanze. bityo ku bwe asanga umushinga we wagirira akamaro abana babakobwa bari mu Rwanda no muri Afurika muri rusange dore ko bigaragara ko aramutse atsinze yaharanira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana babakobwa mu buryo ubwo aribwo bwose.

Joyeuse

Abakobwa bose bahatana mu irushanwa rya Miss Africa Arizona

Usibye ibi ariko uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko aramutse yegukanye ikamba bwaba ari uburyo bwiza bwo kwamamaza umuco w'u Rwanda mu banyafurika batuye muri Arizona bityo aha akaba ariho ahera asaba abanyarwanda ko bazamuba hafi bakamutora aho bishoboka hose kandi nawe yizeza u Rwanda kuzaruhagararira neza. iri rushanwa byitezwe ko rizaba tariki 10 Ugushyingo 2018 muri Leta ya Arizona mu mujyi wa Phoenix.

Amatora akorerwa ku mbuga nkoranyambaga yo bikaba byitezwe ko agomba gutangira tariki 15 Ukwakira 2018 arinabwo hazatangazwa uburyo bwo gushyigikira uyu mukobwa. uyu mukobwa ahatanye nabandi bo mu bihugu nka;Nigeria, Africa y'Epfo, ZImbabwe, Sudan y'Amajyepfo, Cameroon, RDC,Burundi, Senegal na Kenya.

Joyeuse

Joyeuse

Joyeuse

Joyeuse

Joyeuse

Joyeuse

Umutoni Joyeuse uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Arizona

Mu nshuro 6 zabanje z'iri rushanwa, nta mu nyarwandakazi urambikwa ikamba rya Miss Africa Arizona ari nayo mpamvu Umutoni Joyeuse avuga ko kuri uyu nshuro agomba kuryegukana.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joseline kabatesi 5 years ago
    She deserves to be crown miss African in Arizona ... As I spoke to her .. she has the potential of becoming miss Africa in Arizona , vote for her you won’t regret it





Inyarwanda BACKGROUND