RFL
Kigali

Amerika:Magaly Pearl yashyize hanze indirimbo 'The one' yakoranye na Ice Prince icyamamare muri Nigeria-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/07/2018 9:24
0


Magaly Pearl umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe gito cyane amaze yinjiye mu muziki, akomeje kugaragaza imbaraga mu muziki we, dore ko kuri iyi nshuro noneho yamaze gushyira hanze indirimbo ‘The one’ afatanyije n'icyamamare Ice Prince wo muri Nigeria.



Magaly Pearl nk’izina rya muzika cyangwa Ingabire Magaly, amazina iwabo bamwise, yinjiye mu muziki muri Kanama 2017. Nyuma y’umwaka umwe utaruzura neza, uyu muhanzikazi afite indirimbo ebyiri zirimo iyo yise ‘Nyemerera’ ndetse n’indi yaherukaga gushyira hanze yise ‘Hold me’ zose zikaba zifite umwihariko wo gukorwaho na bamwe mu ba producer bakomeye ku mugabane wa Afurika.

magalyIyi ndirimbo yamaze kugera hanze

Mu ndirimbo ze, kuri ubu Magaly Pearl yamaze kongeraho ‘The one’ indirimbo ye nshya yakoranye na Ice Prince umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria. Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Magaly Pearl yadutangarije ko amashusho y’iyi ndirimbo nayo batangiye kuyakoraho ku buryo mu minsi iri imbere byanze bikunze azaba yamaze kujya hanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA MAGALY PEARL YAKORANYE NA ICE PRINCE


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND