RFL
Kigali

Amerika:Umunyarwandakazi Magaly Pearl yaririmbiye imbere y’imbaga yitabiriye igitaramo cyatumiwemo Davido-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/05/2018 12:47
1


Mu mwaka wa 2017 nibwo umuhanzikazi Megaly Pearl umunyarwandakazi wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu muziki, uyu utaruzuza umwaka aririmba nyuma yo guhurira mu gitaramo na Mayorkun mu minsi ishize yongeye kugaragara mu gitaramo yahuriyemo na Davido mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Dallas.



Ubusanzwe yitwa Ingabire Magaly gusa muri muzika akoresha amazina ya Magaly Pearl uyu akaba akora ibijyanye no gusiga ibirungo (Make Up) abanyamideli n’ibyamamare bitandukanye byo mu muziki. Kuri ubu uyu muhanzikazi umaze kwinjira mu muziki yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ze harimo iyitwa ‘Nyemerera’ ndetse na ‘Hold me’ izi zose azikoze mu mezi icumi gusa amaze atangiye ibikorwa bye bya muzika.

Iki gitaramo uyu muhanzikazi w’umunyarwanda yahuriyemo na Davido cyabaye mu cyumweru cyiswe ‘Memorial Weekend’, igitaramo nyiri izina cyo kikaba cyarabaye tariki 25 Gicurasi 2018 ahari hakoraniye imbege y’abakunzi ba muzika bari baje kwihera ijisho iki cyamamare cyo muri Afurika Davido.

magalymagalymagalymagalymagalyMagaly Pearl mu gitaramo cyabereye muri Amerika akagihuriramo na DavidomagalyNyuma Magaly na Davido bafatanye agafoto kurwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Wao byiza cyne kbs abanyarwanda nabo bari guterimbere muri music





Inyarwanda BACKGROUND