RFL
Kigali

AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye n’icyamamare muri Afurika Ice Prince

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2018 10:03
0


Magaly Pearl ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’igihe gito cyane amaze yinjiye mu muziki, akomeje kugaragaza imbaraga mu muziki we, dore ko uyu muhanzikazi kuri iyi nshuro noneho yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo afatanyije n'icyamamare Ice Prince wo muri Nigeria.



Magaly Pearl nk’izina rya muzika cyangwa Ingabire Magaly, amazina iwabo bamwise,yinjiye mu muziki muri Kanama 2017. Nyuma y’umwaka umwe utaruzura neza, uyu muhanzikazi afite indirimbo ebyiri zirimo iyo yise ‘Nyemerera’ ndetse n’indi yaherukaga gushyira hanze iyi akaba yarayise ‘Hold me’ zose zikaba zifite umwihariko wo gukorwaho na bamwe mu ba producer bakomeye ku mugabane wa Afurika.

magalyIndirimbo nshya ya Magaly Pearl igiye kujya hanze mu minsi ya vuba

Nyuma y’izi ndirimbo zanamuhesheje amahirwe yo gukora bimwe mu bitaramo yagiye yitabira agahuriramo nabahanzi b’ibyamamare nka Davido, Tekno, Mayorkun n'abandi, kuri ubu uyu muhanzikazi ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ‘The one’ iyi akaba yarayikoranye n’icyamamare ku mugabane wa Afurika Ice Prince, uyu nawe akomoka muri Nigeria.

magalyMagaly Pearl yari aherutse guhurira na Davdo mu gitaramo bakoreye muri Amerika

Mu kiganiro kigufi Magaly Pearl yahaye Inyarwanda avuga kuri iyi ndirimbo, yadutangarije ko ari indirimbo yarangiye cyera ndetse bagiye no gutangira gufatira amashusho ndetse akaba ahamya ko iyi izajya hanze mu minsi ya vuba cyane ko amajwi yayo yo yanarangiye urebye igisigaye kikaba ari ukumvikana na Ice Prince umunsi n’isaha byo kuyishyirira hanze cyane ko uyu mugabo uri mu byamamare  Nigeria ifite nawe yifuza gufasha uyu muhanzikazi w’umunyarwanda kwamamaza iyi ndirimbo bakoranye.

REBA HANO INDIRIMBO " HOLD ME" MAGALY PEARL AHERUKA GUSHYIRA HANZE 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND