RFL
Kigali

Amerika:Nyuma y’igihe gito umunyarwandakazi Magaly Pearl yinjiye mu muziki agiye guhurira mu gitaramo na Mayorkun icyamamare muri Nigeria

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/05/2018 10:38
0


Mu mwaka wa 2017 nibwo umuhanzikazi Megaly Pearl umunyarwandakazi wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu muziki, uyu utaruzuza umwaka aririmba kuri ubu agiye guhurira mu gitaramo gikomeye na Mayorkun icyamamare mu muziki wa Nigeria aho uyu muhanzikazi azakorera mu gitaramo kimwe n’uyu musore.



Ubusanzwe yitwa Ingabire Magaly gusa muri muzika akoresha amazina ya Magaly Pearl uyu akaba akora ibijyanye no gusiga ibirungo (Make Up) abanyamideli n’ibyamamare bitandukanye byo mu muziki. Kuri ubu uyu muhanzikazi umaze kwinjira mu muziki yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ze harimo iyitwa ‘Nyemerera’ ndetse na ‘Hold me’ izi zose azikoze mu mezi icumi gusa amaze atangiye ibikorwa bye bya muzika.

Magaly Pearl kuri ubu agiye guhurira mu gitaramo n’icyamamare mu muziki wa Nigeria Mayorkun igitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iki kikazaba kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018 muri leta ya Texas mu mujyi wa Houston aho kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amadorali 25 mu myanya isanzwe ndetse na n’amadorali 50 mu myanya y’icyubahiro.

magalymagalyIgitaramo aba bahanzi bagiye guhuriramo

REBA HANO INDIRIMBO YA MAGALY PEARL 'HOLD ME'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND