RFL
Kigali

AMERIKA: Mfizi Lucky yashyize hanze indirimbo nshya mu rwego rwo kwifuriza abantu umwaka mushya muhire –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/12/2017 14:57
0


Mfizi Lucky ni umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , uyu muri iyi minsi afite igitaramo yanita icye cya mbere gikomeye cyane ko ari buririmbire ku rubyiniro ahuriraho na The Ben igitaramo cyo kwifuriza abantu umwaka mushya muhire banasezera ku mwaka urangiye wa 2017, kuri ubu uyu muhanzi Mfizi Lucky yashyize hanze indiri



Iyi ndirimbo nshya ya Mfizi Lucky yayise ‘Uko niyumva’ ikaba indirimbo ashyize hanze mu rwego rwo kwifuriza abakunzi ba muzika umwaka mushya muhire nk’umuhanzi ukizamuka akaba yabwiye Inyarwanda.com ko ari iby’agaciro kuba agiye guhurira na The Ben ku rubyiniro cyane ko ari umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakomeye bari ku rwego nawe yifuza kuba yageraho.mfizi luckythe benIki gitaramo nicyo Mfizi Lucky azahuriramo na The Ben

Iki gitaramo Mfizi Lucky afunguriramo urubyiniro The Ben kirabnera muri Leta ya Ohio mu mujyi wa Dayton aho baba basabana n’abanyarwanda kimwe n’inshuti zabo zihatuye basozanya nabo umwaka mu gitaramo kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017 aho kwinjira biba ari amadorali 40-50 na 60 mu myanya y’icyubahiro.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MFIZI LUCKY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND