RFL
Kigali

AMERIKA: Jay Cube Yussuf yashyize hanze indirimbo ‘Ba Maso’ -Yumve

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:27/11/2018 18:49
0


Jay Cube Yussuf akorera umuziki we muri Leta ya Michigan ho muri leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Agahigo’ uyu munsi yashyize hanze indirimbo yise ‘Ba Maso’ izaba iri kuri Alubumu yise Impamba nzima azashyira hanze umwaka utaha.



Mugenzi Jacque wahisemo gukoresha amazina Jay Cube Yussuf amaze imyaka 3 ari gukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Michigan. Indirimbo ze nyinshi azikora mu njyana ya Hip-hop na Afro trap. INYARWANDA tukimara kumenya ko Jay Cube Yussuf yashyize hanze iyi ndirimbo  ‘Ba Maso’ twaganiriye nawe atubwira ubusobanuro bwimbitse n’ubutumwa yashakaga gutambutsa.

Yagize ati:Mba nshishikariza Abantu kugira ubumuntu muri bo, mbese bagashyira urukundo nyarwo imbere, kurusha uko bashyira ibintu imbere bakiga kubana n’abantu nk’uko abanyarwanda bavuga ngo gira neza wigendere, mba nsaba abantu gukora ikintu cyiza kurusha uko bashyigikira ikibi."

Jay Cube Yussuf yakomeje adutangariza ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo ari ubutumwa yashakaga gutanga bitewe n’ibyo abona mu buzima busanzwe abantu bakunda guhura nabyo. Iyi ndirimbo mu majwi yakozwe na Leonce Beatz ukoreka i Rubavu, uyu muraperi yatubwiye ko amashusho azatangira gufatwa mu mpera z’ukwezi kw'Ukuboza 2018.   

Umuraperi Nyarwanda Jay Cube Yussuf ukorera umuziki we muri Amerika

Muri Gashyantare Jay Cube Yussuf ateganya kuzamurika Alubumu ye mu gitaramo ari gutegurira muri Amerika, ndetse ikindi gitaramo yifuza kuzagikorera mu Rwanda.  Umuraperi Jay Cube Yussuf amaze kugira indirimbo 7 harimo Najye nzaka, My Life, Urugendo, Sinkwanga, Urugamba, Agahigo na Ba Maso yashize hanze uyu munsi. Jay Cube Yussuf umaze imyaka 5 muri Amerika avuga ko yahisemo inzira nziza yo gukora umuziki yizeye ko itazamutenguha.

Kanda hano wiyumvire uko ‘Ba Maso’ ya Jay Cube Yussuf







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND