RFL
Kigali

AMERIKA: Humble Jizzo n’umufasha we bibarutse imfura yabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2018 7:35
2


Mu Ukuboza 2017 ni bwo Humble Jizzo na AmyBlauman umufasha we w’Umunyamerikakazi berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yari aherekeje umufasha we kwibaruka imfura yabo. Kuri ubu rero amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu muryango wamaze kwibaruka umwana w’umukobwa.



Aya makuru yahamijwe na Humble Jizzo wemereye Inyarwanda.com ko bibarutse umwana w’umukobwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018 ku masaha y'i Kigali. Yagize ati” Ni byo koko Imana yamuduhaye kandi mwarakoze kudusengera…”.

humble G

Humble Jizzo na Amy Blauman bamaze kwibaruka imfura yabo

Umwana wa Humble Jizzo na Amy Blauman yavukiye muri Leta ya Washington iwabo w’umufasha wa Humble Jizzo mu mujyi wa Wenatchee mu bitaro  bya Confluence Health Hospital. Uyu mwana wabo bamwibarutse nyuma y'amezi atatu Humble Jizzo na Amy Blauman bashyize hanze amashusho y'indirimbo bise 'Happy announcement', indirimbo baririmba bagaragaza ibyishimo batewe n'umwana wabo w'umukobwa wari hafi kuvuka, gusa kuri ubu bamaze kwibaruka.

Humble Jizzo

Humble Jizzo yishimiye cyane imfura ye

Nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga ngo nyuma yo kwibaruka umwana,  Humble Jizzo agomba guhita agaruka mu Rwanda vuba na bwangu aho agomba kuza gutera ingabo mu bitugu Nizzo Kaboss bafatanyije mu itsinda  rya Urban Boys bagakomeza akazi kabo k’umuziki. Nyuma yo kwibaruka imfura yabo ubu hagiye no gukomeza gahunda z'ubukwe cyane ko nabwo buri mu byo uyu muryango uteganya vuba. 

Amy Blauman

Amy Blauman

Amy Blauman nyuma yo kwibaruka imfura ye na Humble Jizzo

Reba hano 'Happy announcement' ya Humble Jizzo ft Amy Blauman






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandra6 years ago
    Impundu nyinshi .
  • ese6 years ago
    Mwitubeshya s'imfura ye kuko afite undi mwana w'umuhungu yabyaranye n'umukobwa babanye imyaka mu nzu mbere y'uko ahura n'umuzungu, uwo n'ubuheta bwe rero.





Inyarwanda BACKGROUND