RFL
Kigali

Amerika: Emmy yashyize hanze indirimbo 'Body 2 Body' anagira icyo asezeranya abakunzi be-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/11/2018 13:17
1


Muri iyi minsi abahanzi baba muri Diaspora bahagurukiye gukora cyane mu gutera ingabo mu bitugu abahanzi b'imbere mu gihugu mu rwego rwo gukomeza kuzamura muzika y'u Rwanda. Kuri ubu Emmy uba muri Amerika yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yasohokanye n'amashusho yayo.



Emmy ni umuhanzi w'umunyarwanda ariko ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye. Uyu muhanzi utarigeze ashyira hasi ikaramu yandika indirimbo kuva yava mu Rwanda ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2012 kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Body 2 Body' ahita atangaza ko atazongera gutinda gushyira hanze indirimbo ukundi.

Ibi uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro twagiranye amaze gushyira hanze iyi ndirimbo. Emmy yagize ati: "Nanjye ndabizi nari maze iminsi mfite gutinda gushyira hanze indirimbo, ibi byaterwaga akenshi n'uko umuntu yabaga ari muri gahunda zinyuranye z'ubuzima busanzwe cyane ko bitari ibintu byoroshye nyuma yo kugera hano. Ariko namaze kubikosora ubu mfite ikipe dukorana kandi nini ndabizeza ko byanze bikunze ntazongera gutinda gushyira hanze indirimbo ukundi."

Emmy

Emmy ni umwe mu bahanzi babanyarwanda batuye muri Amerika bafite abakunzi batari bake

Emmy yatangarije Inyarwanda.com ko bamwe mu bari kumufasha cyane harimo Lick Lick ndetse na Ganza benshi bamenye nk'umubyinnyi ukomeye hano mu Rwanda. Ngo iyi kipe igiye kumufasha gukiranuka n'abakunzi ba muzika bamushinjaga gutinda gushyira hanze indirimbo. 

Iyi ndirimbo nshya ya Emmy 'Body 2 Body' yakozwe mu buryo bw'amashusho n'umu producer ukomoka muri Kenya ariko utuye muri Amerika witwa Giggz, mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Lick Lick wamamaye cyane nk'umu producer wazamukanye n'impinduka muri muzika y'u Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'BODY 2 BODY' YA EMMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David5 years ago
    Iyi ndayihakanye. Ndumva natazi kbs





Inyarwanda BACKGROUND