Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania niwe wegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA) 2015 mu muhango wabaye kuwa 10 Ukwakira 2015 ukabera i Dallas muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Diamond Platnumz yatsindiye ibihembo bitatu bikomeye muri iryo rushanwa aribyo: Indirimbo nziza y’amashusho ibyinitse (Best Dance Video),umuhanzi mwiza w’umwaka mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba ( Best East African Artist of the year) ndetse n’umuhanzi mwiza w’umwaka muri Afrika ( Best African Artist of the year).
Nk’uko yabitangaje akoresheje Twitter ye, nyuma yo kwegukana ibyo bihembo bitatu kandi bikuru muri iryo rushanwa, Diamond Platnumz kubera ibyishimo byinshi amagambo yamubanye make, ati”Mu byukuri ntabwo nzi icyo navuga,”.
Undi muhanzi watwaye ibihembo byinshi mu irushanwa AFRIMMA 2015 byari biyobowe n’abanyarwenya Basketmouth na Anna Kansiime, ni umuraperi AKA w’umunyafrika y’Epfo watsindiye igikombe cy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Afrika y’Amajyepfo(Best Male Southern Africa) ndetse na Best Collabo.
Anna Kansiime na Basketmouth nibo bayoboye ibi birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMMA Awards 2015
REBA URUTONDE RW’ABEGUKANYE IBIHEMBO MURI AFRIMMA 2015.
Best Male (South Africa) – AKA
Best Male (East Africa) – Diamond Platnumz
Best Male (Central Africa) – Yuri Da Cunha
Best Male (West Africa) – Davido
Best Female (East Africa) – Vanessa Mdee
Best Female (West Africa) – Yemi Alade
AFRIMMA Inspirational Song – Bracket feat. Tiwa Savage and Diamond Platnumz for ‘Alive’
Best DJ (US) – DJ Simplesimon Best Newcomer – Ommy Dimpoz
Best Collaboration – AKA feat. Da Les and Burna Boy for ‘All Eyes on Me’
Best Dance Video – Diamond Platnumz for ‘Nana’
Best Video – Wizkid for ‘Ojuelegba’
Artist of the Year – Diamond Platnumz
Legendary Award – Yossou N’Dou
Irushanwa AFRIMMA Awards ryatangijwe n’abanyafrika baba ku yindi mugabane (Diaspora) bagahemba abahanzi b’Abanyafrika mu byiciro byose no mu ngeri zose: Bongo, Decale, Genge, Hiplife, Afrobeats, Assiko, Soukous, Lingala, Kwaito,Highlife, Funana n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO