Ntabanganyimana Jean de Dieu cyangwa se Jay Rwanda ni umwe mu basore b'ibyamamare bamurika imideri hano mu Rwanda uyu musore muri iki gihe afite ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika, muri iyi minsi hari amakuru ari kumuvugwaho ko yaba asigaye abana mu nzu nk'umugabo w'uwahoze ari umuhanzikazi Dada Cross usanzwe uba muri Amerika.
Amakuru agaraga ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Jay Rwanda yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaba asigaye abana mu nzu na Dada Cross uyu wamamaye cyane muri muzika y'u Rwanda nk'umuhanzikazi ukorera umuziki we muri Amerika aho atuye. uyu mukobwa yaje kugera aho ava mu bya muzika ntiyongera kugaragara ukundi. kuri ubu Dada Cross yongeye kugaruka mu itangazamakuru avugwa mu nkuru z'urukundo na Jay Rwanda umwe mu basore b'ibyamamare mu Rwanda mubamurika imideri.
Dada Cross ni umuhanzikazi w'umunyarwanda umaze igihe adakora muzika
Aya makuru yavugaga ko aba bombi baba basigaye babana munzu nk’ umugore n’ umugabo muri Amerika muri Leta ya Ohio. byavugwaga ko uyu musore yavuye mu Rwanda mu mezi make ashize yerekeza muri Amerika abifashijwemo n'uyu mugore Dada Cross. ndetse bikavugwa ko uyu mugore yatandukanye n'umugabo babyaranye abana babiri bityo akaba asigaye abana n'uyu musore. ibi byatumye dushaka kuvugana na Dada Cross mu rwego rwo kugira ngo ibi byavugwaga bive kuri nyiri ubwite.
Mu kiganiro twagiranye n'uyu mugore yakunze kugaragaza ko ntanyungu na nke afite yo kuvuga kuri ibi bintu, abajijwe niba yaba asigaye abana na Jay Rwanda muri Amerika uyu mubyeyi yabwiye umunyamakuru ko ibi ataribyo ati"njye ndi umujyanama wa Jay Rwanda si umukunzi wanjye, simbana nawe. afite iwe nanjye mfite iwanjye." abajijwe niba nk'umujyanama wa Jay Rwanda koko uyu musore yaba yaragiye gutura muri Amerika cyangwa se yaragiyeyo muri gahunda runaka.
Jay Rwanda biravugwa ko yaba asigaye abana mu nzu na Dada Cross muri Leta ya Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Asubiza iki kibazo Dada Cross yavuze ko ibi adashobora kubivugaho cyane ko ari gahunda z'akazi. twamubajije niba yaba yaratandukanye n'umugabo babyaranye cyane ko ariko byavugwaga, uyu muhanzikazi akaba yabwiye umunyamakuru ko iki adashaka kukivugaho ahubwo asaba ko abavuze ibi bagaragaza n'ibimenyetso. ati" Ibi sinshaka kubivugaho kuko ntamumaro bimfitiye ababivuze bazabahe ibimenyetso."
Si ubwa mbere uyu mugore avuzwe mu nkuru z'urukundo n'ibyamamare hano mu Rwanda cyane ko yigeze no kuvugwa mu nkuru z'urukundo na VD Frank byigeze no kuvugwa ko baba bagiye gukora ubukwe icyakora biza guhagarara bidateye kabiri dore ko uyu mugore nyuma yaje kubyarana nundi mugabo banabana muri Amerika ndetse na Vd Frank akaza gukora ubukwe.
Byakunze kuvugwa ko uyu mugore yakundanye na Vd Frank nubwo byarangiye batabanye cyane ko buri umwe yubatse ukwe
TANGA IGITECYEREZO