Claude Ndayishimiye n'umugore we Courtney Alisha Cole bagiye gusukwaho amavuta y'ubupasitori mu itorero Zion Temple ryo muri Orlando muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mu birori bizaba ku Cyumweru tariki 10/06/2018.
Claude Ndayishimiye amaze igihe kitari gito abana n'umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwi nk'umuhanzi, umunyamakuru n’umuyamideli. Mbere yo kuva mu Rwanda, Claude Ndayishimiye yari umuyobozi wa Radio Authentic ndetse yari n’umuyobozi wa PMA (Prime Model Agency) yerekana imideli.
Claude Ndayishimiye hamwe na Apotre Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi
PMA yashinzwe na Claude Ndayishimiye, yavuyemo abanyamideri batandukanye ndetse hari n'abakobwa batari bacye bayinyuzemo babashije kwegukana amakamba y'ubwiza mu marushanwa atandukanye abera mu Rwanda no hanze. Kuri ubu Claude Ndayishimiye agiye gutera indi ntambwe ikomeye mu buzima aho agiye kuba umupasitori. Ni nyuma y'igihe kitari gito yari amaze ari umuvugabutumwa.
Claude Ndayishimiye n'umugore we bagiye kugirwa abapasitori
Akoresheje imbuga nkoranyambaga, Claude Ndayishimiye yatangarije inshuti ze ko abatumiye mu birori byo kumwimika. Yagize ati: "Nshuti zanjye, ndabatumiye mwese mu muhango udasanzwe wo kudusiga amavuta yo kuba abashumba uzaba kuri iki cyumweru taliki ya 10/6/2018. Abazabishobora muzaze twifatanye, abatazashobora kuhaba tuzabane online."
Claude Ndayishimiye yatumiye inshuti ze zose mu birori byo kumusukaho amavuta
Claude Ndayishimiye hamwe n'umugore we
Claude Ndayishimiye hamwe n'abana be
Claude Ndashimiye afite n'impano yo kubyina mu muco nyarwanda
TANGA IGITECYEREZO