RFL
Kigali

Amerika:Claude Ndayishimiye, umunyamakuru akaba n’umunyamideli agiye gusukwaho amavuta y'Ubupasitori

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/06/2018 16:43
4


Claude Ndayishimiye n'umugore we Courtney Alisha Cole bagiye gusukwaho amavuta y'ubupasitori mu itorero Zion Temple ryo muri Orlando muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mu birori bizaba ku Cyumweru tariki 10/06/2018.



Claude Ndayishimiye amaze igihe kitari gito abana n'umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwi nk'umuhanzi, umunyamakuru n’umuyamideli. Mbere yo kuva mu Rwanda, Claude Ndayishimiye yari umuyobozi wa Radio Authentic ndetse yari n’umuyobozi wa PMA (Prime Model Agency) yerekana imideli.

Image may contain: 2 people, including Healing Worshipteam Kigali, people smiling, people standing, shoes and suit

Claude Ndayishimiye hamwe na Apotre Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi

PMA yashinzwe na Claude Ndayishimiye, yavuyemo abanyamideri batandukanye ndetse hari n'abakobwa batari bacye bayinyuzemo babashije kwegukana amakamba y'ubwiza mu marushanwa atandukanye abera mu Rwanda no hanze. Kuri ubu Claude Ndayishimiye agiye gutera indi ntambwe ikomeye mu buzima aho agiye kuba umupasitori. Ni nyuma y'igihe kitari gito yari amaze ari umuvugabutumwa. 

Image may contain: 3 people, people smiling, indoor

Claude Ndayishimiye n'umugore we bagiye kugirwa abapasitori

Akoresheje imbuga nkoranyambaga, Claude Ndayishimiye yatangarije inshuti ze ko abatumiye mu birori byo kumwimika. Yagize ati: "Nshuti zanjye, ndabatumiye mwese mu muhango udasanzwe wo kudusiga amavuta yo kuba abashumba uzaba kuri iki cyumweru taliki ya 10/6/2018. Abazabishobora muzaze twifatanye, abatazashobora kuhaba tuzabane online."

Claude Ndayishimiye

Claude Ndayishimiye yatumiye inshuti ze zose mu birori byo kumusukaho amavuta

Image may contain: 2 people, including Healing Worshipteam Kigali, people smiling, people standing and shoes

Claude Ndayishimiye hamwe n'umugore we

Image may contain: 3 people, including Healing Worshipteam Kigali, people smiling, people standing

Claude Ndayishimiye hamwe n'abana be

Image may contain: Healing Worshipteam Kigali, smiling, on stage, dancing, standing and shoes

Claude Ndashimiye afite n'impano yo kubyina mu muco nyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    imitwe iramukijije umwana pe
  • Jack 5 years ago
    Ni byiza cyane , Turabashyigikiye
  • Rwemera5 years ago
    Ubu kandi Gitwaza namara kumugira Pastor,biritwa ko ari imana imusize amavuta!!!Nkaho Gitwaza ari imana.Muli iki gihe,ushatse wese ava mu idini yasengeragamo,akigira Pastor cyangwa Apotre.Ahasigaye akarya amafaranga y'abantu,mu gihe Yesu yasabye abakristu nyakuri bose gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Umuntu wese muzabona arya amafaranga y'abantu yitwaje Bible,mujye mumenya ko akorera inda ye nkuko Bible ivuga muli Abaroma 16:18.Iyo wahaga Abigishwa ba Yesu amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n'ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).Nyamara birirwaga mu nzira no mu ngo z'abantu babwiriza ku buntu.
  • 5 years ago
    Sha rwose njye nta muntu washakana n umunyamahanga badahuje uruhu ngo ambwire ko afitanye ubusabane n Imana cyane; kuko yo ubwayo yivugiye ko yakuye umugore mu rubavu rw umugabo.none uyu yashatse utagiraho ahuriye n urubavu rwe ntashobora kumbwira ko akurikira iby Imana uko biri pe, mu gihe yirengagije ko umugorewe ari usa nawe # umwirabura, none kweri dore ubyaye abana mudasa, ntibasa nawe kandi ntibasa na nyina, yewe umuco wo kwishimira kwibyara wavuye muri bamwe pe, ku buryo bafata uje wese.ubundi umugore wawe muba musa inyuma no mu mwuka, usa nawe inyuma gusa si uwawe, kereka usa nawe inyuma n imbere(umwuka, mufite intumbero imwe) , naho udasa nawe inyuma aho ho hakwiye kukwereka ko atakuvuyemo bityo nta mpamvu yo gushakana kuko ni umunyamahanga nawe afite uwe w igeno rye.





Inyarwanda BACKGROUND