RFL
Kigali

AMERIKA: AY n'umunyarwandakazi Remy barushinganye bibarutse imfura yabo ahita atangaza amazina ye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2018 11:23
0


Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka AY ku wa Gatandatu tariki 24/02/2018 yakoze ubukwe n’umukunzi we w'umunyarwandakazi Umunyana Rehema bari bamaze imyaka 8 bakundana. Ni mu birori byabereye i Dar Es Salam byitabirwa n'inshuti n'imiryango y'aba bombi. Nyuma y'amezi make aba barushinganye kuri ubu bamaze kwibaruka.



Nyuma yo gusaba no gukwa mu muhango wabaye tariki 10 Gashyantare 2018, AY n'umukunzi we Umunyana Rehema uzwi cyane nka Remy bari gukora ubukwe nyir’izina tariki 24/02/2018 ari nako byagenze bukabera mu mujyi wa Dar Es Salaam aho AY asanzwe atuye. Twabibutsa ko iyi mihango yabo ariko yabanjirijwe n'uko mu kwezi kwa 7 muri 2017 ubwo AY yambikaga impeta Umunyana Rehema imuhamiriza ko yifuza kumugira umugore, icyo gihe undi yahise amwemerera ntakuzuyaza.

Atangaza ko bibarutse AY wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaherekeje umufasha we kwibaruka umwana wabo yagize ati "Imana ni nkuru ndayishimira, njye n'umufasha wanjye  tariki 12 Kanama 2018 muri Medical City Healthcare Dallas -Texas twibarutse umwana wacu w'umuhungu akaba imfura  yacu Aviel, uyu akaba yavutse afite 3.9 Kg na 0.68m. Urakaza neza ku isi Aviel Yessayah."

AYAY yishimiye kwibaruka imfura ye n'umufasha we

AY, umwe mu baraperi bakomeye muri Tanzania ubukwe bwe na Remy bwabaye nyuma y'igihe kinini yamaze agaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga urukundo akunda uyu mukobwa, anavuga ko yabonye Remy bitamworoheye kuko yashakaga umukobwa usa n’umuririmbyi afana cyane witwa Sade wo mu Bwongereza, none inzozi zikaba zaramubereye impamo kuko utitegereje neza amafoto ya kera Sade akiri muto, bityo ukaba wakwibeshya ko ari Remy wa AY kuri ubu aba bakaba bamaze kwibaruka imfura yabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND