RFL
Kigali

Bull Dogg na Davis D bagiye gukorera igitaramo muri AP Club ya Ambassador's Park

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/09/2018 15:47
0


Buri wa Gatanu muri Ambassador’s Park i Gikondo habera igitaramo gikomeye gitumirwamo abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda. Kuri ubu abahanzi batahiwe ni Bull Dogg na Davis D bagiye gukorera igitaramo muri AP Club, akabyiniro gaherutse gufungurwa na Ambassador's Park.



Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 7/9/2018 kuva Saa Tatu z'ijoro kugeza bucyeye. Iki gitaramo kiba buri wa Gatanu w'icyumweru kikabera muri Ambassador's Park usanga kiba gitegerezanyijwe amatsiko na benshi mu bakunzi b'umuziki baba bahasohokeye. Abahanzi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda bamaze kuhataramira. Kuri ubu rero abatahiwe ni Bull Dogg na Davis, bamwe mu bafite amazina aremereye mu muziki w'u Rwanda. 

Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ikaba iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna & Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu. Kuri ubu noneho muri Ambassador's Park bagufitiye ikinamba kigezweho (Steam Car Wash) utasanga ahandi.

Ambassadors Park

Igitaramo Bull Dogg na Davis D bagiye gukorera muri Ambassador's Park






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND