RFL
Kigali

Umuraperikazi Oda Paccy azakorera igitaramo muri Ambassador's Park kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/07/2018 18:47
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018 Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy azakorera igitaramo muri Ambassador's Park nyuma y'abandi bahanzi bakomeye batandukanye bamaze kuhataramira. Iki gitaramo kizatangira isaa Moya z'ijoro.



Igitaramo Oda Paccy azakorera muri Ambassador's Park kitwa WEYOTAP bisobanura Weekly Youth Talent Performance (Igitaramo ngarukacyumweru kigaragarizwamo impano ziri mu rubyiruko). Iki gitaramo kiba buri wa Gatanu w'icyumweru kikabera muri Ambassador's Park hagatumirwa umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda kugira ngo asusurutse ababa bahasohokeye. 

Oda Paccy

Igitaramo Oda Paccy agiye gukorera muri Ambassador's Park

Abahanzi bakomeye bamaze gukorera igitaramo muri Ambassador's Park harimo: Safi Madiba, Riderman, Mani Martin, Jules Sentore, Dream Boys, King James n'abandi. Kuri ubu utahiwe ni Oda Paccy, akaba ari we muhanzikazi wa mbere ugiye kuhakorera igitaramo. Ubuyobozi bwa Ambassador's Park bwahamirije Inyarwanda.com Oda Paccy azasusurutsa abazasohokera muri Ambassador's Park kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018.

Image result for Oda Paccy amakuru inyarwanda.com

Oda Paccy ategerejwe muri Ambassador's Park i Gikondo

Twabibutsa ko muri Ambassador's Park wanaharebera imikino y'igikombe cy'isi ukayireba kuri televiziyo za rutura aho uba umeze neza neza nk'umuntu wibereye aho umupira wabereye. Agashya Ambassador's Park ibafitiye ni uko yerekana iyi mikino y'igikombe cy'isi mu buryo buri LIVE by'akarusho bakaba bafite abanyamakuru b'inzobere mu kogeza umupira aho bogeza iyi mikino y'igikombe cy'isi bagashyiramo na 'Commentaires'. Hateganyijwe kandi ibihembo bihabwa abafana baba bitwaye neza.

Image result for Oda Paccy amakuru

Abazasohokera muri Ambassador's Park kuri uyu wa 5 bazataramirwa na Oda Paccy

Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo; Sauna & Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu kandi yihuta. Kuri ubu noneho muri Ambassador's Park bagufitiye ikinamba kigezweho (Steam Car Wash) utasanga ahandi. Akandi gashya bagufitiye ni uko buri wa Kane berekana filime nyarwanda cyane cyane Seburikoko na City Maid ziza ku isonga mu zikunzwe cyane mu Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ODA PACCY YAKORANYE NA CHIN BEES 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND