RFL
Kigali

Safi Madiba azataramira muri Ambassador's Park kuri uyu wa 5 mu gitaramo kizaba nyuma yo kwerekana imikino y'igikombe cy'isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/06/2018 12:29
2


Safi Madiba wahoze muri Urban Boys ariko magingo aya akaba ari gukora umuziki ku giti cye, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018 azakorera igitaramo muri Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.



Safi Madiba azaririmba mu gitaramo WEYOTAP (Weekly Youth Talent Performance) gitegurwa na Ambassador's Park, kikaba buri wa Gatanu w'icyumweru. Safi agiye gutaramira muri Ambassador's Park nyuma y'abandi bahanzi banyuranye bamubanjirijeyo barimo; Riderman, Mani Martin, Deam Boys, Jules Sentore, King James n'abandi. WEYOTAP ni igitaramo kigamije gufasha abahanzi kwerekana impano zabo no gufasha abakizamuka kumenyekana by'umwihariko hakanatumirwa umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Image result for Safi Madiba amakuru

Safi Madiba agiye gukorera igitaramo muri Ambassador's Park

Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha ubuyobozi bwa Ambassador's Park, kuri ubu umuhanzi utahiwe mu gitaramo WEYOTAP, ni Safi Madiba. Safi azasusurutsa abazasohokera muri Ambassador's Park kuri uyu wa Gatanu tariki 15/06/2018 mu gitaramo WEYOTAP kizaba nyuma yo kwerekana imikino y'igikombe cy'isi izaba yabaye kuri uwo munsi. Twabibutsa ko imikino y'igikombe cy'isi itangira kuri uyu wa Kane tariki 14/06/2018.

Tariki 15/06/2018 iyi mikino izaba ikomeje aho Misiri izacakirana na Uruguay, Morocco icakinane na Iran naho Portugal icakinane na Spain kuva isaa zuzuye Mbiri z'ijoro. Agashya Ambassador's Park ibafitiye ni uko izajya yerekana iyi mikino y'igikombe cy'isi mu buryo buri LIVE by'akarusho bakaba bafite abanyamakuru b'inzobere mu kogeza umupira aho bazajya bogeza iyi mikino y'igikombe cy'isi bagashyiramo na 'Commentaires'. Hateganyijwe kandi ibihembo bizahabwa abafana bazitwara neza.

Safi Madiba

Safi Madiba ategerejwe muri Ambassador's Park kuri uyu wa Gatanu

Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo; Sauna & Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese.

Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu kandi yihuta. Kuri ubu noneho muri Ambassador's Park bagufitiye ikinamba kigezweho (Steam Car Wash) utasanga ahandi. Akandi gashya bagufitiye ni uko buri wa Kane berekana filime nyarwanda cyane cyane Seburikoko na City Maid ziza ku isonga mu zikunzwe cyane mu Rwanda.

Seburikoko

Buri wa Kane muri Ambassador's Park berekana filime nyarwanda by'umwihariko Seburikoko na City Maid

Ambassador's Park yashyize igorora abakunzi ba Filime nyarwanda, kuri uyu wa Kane irerekana Seburikoko, City Maid n'izindi

I Gikondo kuri Ambassador's Park

REBA HANO 'NISAMEHE'INDIRIMBO NSHYA YA SAFI FT RIDERMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Turahabaye kbsa
  • theoneste5 years ago
    safi ndakwemera





Inyarwanda BACKGROUND