Nubwo yigeze guhakana ko yaba afite inkomoko mu Rwanda,amazina Mutoni Fille n’umugabo we bise umwana wabo w'umukobwa wavutse tariki 22 Werurwe 2015 arahamya ko umuhanzikazi Fille wakoranye indirimbo ‘Hallo’na Bruce Melodie afite inkomoko mu Rwanda.
Nyuma yo kubyarana n’umukunzi we MC Kats banabana mu nzu umwe, ababyeyi babo bombi(nyina wa Fille na nyina wa Kats) buri umwe yageneye uyu mwana amazina. Nyina wa Fille yamwise izina ry’irinyarwanda’Bwiza’ naho nyina wa Mc Kats amwita Abigail bisobanura umuyobozi.
Umuhanzikazi Fille Mutoni
Fille n'umugabo we Mc Kats
Ibi Mc Kats yabisobanuriye umunyamakuru ndetse yemeza ko ababyeyi babo aribo bifuje ko bakwita uyu mwana bungutse izina. Mc Kats yakomeje agira ati” Nyuma y'uko umubyeyi wa Fille amwise izina ry'irinyarwanda, na mama akamwita irye, Njye nahisemo kumwita izina ry’ikiganda, mwita Kisakye bisobanura Ubuntu bw’Imana. Twembi njye na Fille twahisemo irindi zina rya kane , tumwita Farica”
Bwiza Abigail Kisakye Farica umwana wa Fille na Mc Kats
Mc kats yanyomoje amakuru yavugaga ko umwana yabyaranye na Fille ari uwa 28 yaba abyaye ku bagore batandukanye, yemeza ko ari uwa 5. Fille Mutoni yamenyekanye cyane ubwo yakoranaga indirimbo n’umuhanzi Bruce Melodie yitwa' Hallo'
Urupapuro Fille yujuje asaba ibyangombwa yirinze kugaragaza ko yaba akomoka mu Rwanda
Mu kwezi kwa Nyakanga 2014 ubwo yuzuzaga impapuro zisaba ibyangombwa harimo n’indangamuntu, Fille Mutoni yerekanye ko ntaho ahurira n’u Rwanda maze yuzuzaho ko yavukiye mu gace kitwa Kamwokya ndetse n’ababyeyi be bombi bakaba bakomoka muri Kabale, mu gihe bisanzwe bizwi neza ko Fille Mutoni akomoka mu Rwanda.
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO