RFL
Kigali

Amazina Fille n’umugabo we bise umwana wabo arahamya ko uyu muhanzikazi akomoka mu Rwanda nubwo yigeze kubihakana

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/03/2015 11:32
7


Nubwo yigeze guhakana ko yaba afite inkomoko mu Rwanda,amazina Mutoni Fille n’umugabo we bise umwana wabo w'umukobwa wavutse tariki 22 Werurwe 2015 arahamya ko umuhanzikazi Fille wakoranye indirimbo ‘Hallo’na Bruce Melodie afite inkomoko mu Rwanda.



Nyuma yo kubyarana n’umukunzi we MC Kats banabana mu nzu umwe, ababyeyi babo bombi(nyina wa Fille na nyina wa Kats) buri umwe yageneye uyu mwana amazina. Nyina wa Fille yamwise izina ry’irinyarwanda’Bwiza’ naho nyina wa Mc Kats amwita Abigail bisobanura umuyobozi.

Umuhanzikazi Fille Mutoni

Fille n'umugabo we Mc Kats

Ibi Mc Kats yabisobanuriye umunyamakuru ndetse yemeza ko ababyeyi  babo aribo bifuje ko bakwita uyu mwana bungutse izina. Mc Kats yakomeje agira ati” Nyuma y'uko umubyeyi wa Fille amwise izina ry'irinyarwanda, na mama akamwita irye, Njye nahisemo kumwita izina ry’ikiganda, mwita Kisakye  bisobanura Ubuntu bw’Imana. Twembi njye na Fille twahisemo irindi zina rya kane , tumwita Farica

filebaby1

fille baby 2

Bwiza Abigail Kisakye Farica umwana wa Fille na Mc Kats

Mc kats yanyomoje amakuru yavugaga ko umwana yabyaranye na Fille ari uwa 28 yaba abyaye ku bagore batandukanye, yemeza ko ari uwa 5. Fille Mutoni yamenyekanye cyane ubwo yakoranaga indirimbo n’umuhanzi Bruce Melodie yitwa' Hallo'

Urupapuro Fille yujuje asaba ibyangombwa yirinze kugaragaza ko yaba akomoka mu Rwanda


Mu kwezi kwa Nyakanga 2014 ubwo yuzuzaga impapuro zisaba ibyangombwa harimo n’indangamuntu, Fille Mutoni yerekanye ko ntaho ahurira n’u Rwanda maze yuzuzaho ko yavukiye mu gace kitwa Kamwokya ndetse n’ababyeyi be bombi bakaba bakomoka muri Kabale, mu gihe bisanzwe bizwi neza ko Fille Mutoni akomoka mu Rwanda.

Renzaho Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • josy9 years ago
    umuntu iyo yitakanye igihugu cye nimumureke tuzunva ejobundi ngo numunyarwanda ubwose abona uganda rurusha iterambere urwanda nigicucu ibicucu mubireke byomogere
  • B109 years ago
    utazi aho ava ntamenya niyo yerekeza nikimenyi menyi abyaranye numugabo ufite abana 28. kurundi ruhande nibyiza kuko yanze gukoza isoni urwanda.
  • h9 years ago
    sha uyu mwana ko ari kwitega imitego, abagande se sha, ni hatari, kwihakana.igihugu ni bibi wabigenderamo
  • Bebe9 years ago
    Josy ,ndagusetse cyane !iterambere riri mu Rwanda niryo ryatuma yiyita umunyarwandakazi ??,burya iyo urebye ariya magorofa waburaye urahaga ????
  • Eric9 years ago
    Icyo Gucucu kirirwa gitera Inda abakobwa ni bwoko ki. ubwo se kibafasha iki
  • kim9 years ago
    Ntamwanya wo kwiruka kubihakana ubunyarwanda. Urwanda rufite 12millions z abaturage
  • Mumuveho9 years ago
    Ni mumureke buriya afite impamvu ze. Ahubwo na rirya zina azarisubize cga arihindure afate irigande. Ko nzi ko abantu bavukiye iBugande se bagiye bitwa amazina y'abagande kuki we ntaryo yafashe cga yiswe?





Inyarwanda BACKGROUND