RFL
Kigali

Amavu n’amavuko y’ibikomere bigaragara kuri The Ben uri i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/04/2018 11:51
3


Tariki 13 Mata 2018 ni bwo The Ben yageze mu mujyi wa Kigali. Akigera i Kanombe, The Ben yagaragaye apfutse ku rutoki ndetse no ku kaboko k’ibumoso.Umunyamakuru wa Inyarwanda yegereye The Ben ngo amenye neza amavu n’amavuko y’ibi bikomere bipfutse biri ku mubiri we.



The Ben yabwiye Inyarwanda ko yahuye n’ikibazo cy’impanuka kuri Hotel ubwo yari i Kampala, akaba yaragonze ikirahure cy’umuryango wa Hotel kikamukomeretsa ari nayo mavu n’amavuko yo kuza mu Rwanda afite ibipfuko ku mubiri cyane ko yari yarakomeretse kimwe mu byo abantu batigeze batindaho n'ubwo byagaragaraga ko apfutse.

The Ben waje mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’abandi banyarwanda mu gusoza icyunamo yagombaga gusubira muri Uganda kuri uyu wa mbere tariki 16 Mata 2018 aho yagombaga gusubira muri gahunda z’akazi nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com ariko yaje guhindura gahunda kubera impamvu ze bwite. Nkuko The Ben yabitangarije Inyarwanda.com ngo azava mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018.

the benthe benThe Ben yaje ahisha aka kaboko kakomeretsethe benGusa biragaragara ko yakomeretse urutokithe ben

Impanuka yanamukomerekeje ku kaboko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO5 years ago
    Uyu ngo ni Kate Bashabe nawe azi kwishyira imbere, ubu ashaka kuryamana na The Ben nkuko yabigenje kuri Davido? ariko aba bakobwa bazadukururira ishyano. ejobundi arihanukira ngo agiye gufasha abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi atangira kugurisha imipira atabiherewe uburenganzira, aha nzaba ndora.....
  • Kaze5 years ago
    Mutubwire ninkuru yukuntu the Ben kuva yaza yarari kuba kwa Kate bashabe Rebero. Nge nturanye nuwomukobwa narabyibonye namaso yanjye.
  • Claire5 years ago
    Imana igukize The Ben kandi igufashe kugendera kure ibidafite umumaro.





Inyarwanda BACKGROUND