RFL
Kigali

Inkomoko y’amafoto ya Charly na Nina bambaye imyenda yabarangije amasomo muri kaminuza y’u Rwanda–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/01/2018 10:47
9


Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2017 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzenguruka amafoto y’abahanzikazi Charly na Nina bambaye imyenda y'abarangije amasomo yabo muri kaminuza y’u Rwanda icyakora benshi ntibasobanukiwe impamvu y'aya mafoto ndetse n’uburyo yafashwemo.



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wakurikiranye iby’iyi myambaro aba bakobwa bagaragaye bambaye yabashije kumenya ko aba bahanzikazi bayambaye ubwo bari bagiye gukora amashusho yo kwamamaza iyi kaminuza, cyane cyane bakangurira urubyiruko gukomerezamo amasomo mu byiciro bya ‘Masters na PHD’ cyane ko kaminuza y’u Rwanda yamaze gushyiraho ibi byiciro.

Aba bahanzikazi bari kwamamaza ibi byiciro bya kaminuza y’u Rwanda mu gihe iyi kaminuza mu minsi ishize yabahaye aho gukorera igitaramo cyabo baherutse gukora bise ‘Imbaraga Concert’ ubwo bamurikaga album yabo ya mbere bise Imbaraga.  Umubano w’aba bahanzikazi na Kaminuza y’u Rwanda wabaviriyemo kuba ubu bakorana bya hafi.

charly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na NinaCharly na Nina bamamazaga Kaminuza y'u Rwanda bambaye iyi myambaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karly 6 years ago
    Hahahahahqhq ibyubuntu biravuna! Gusa ababakobwa birirwa biyambitse amasutiye nimpenure sinzi niba aribo babereye kuba ikitegererezo cyabantu bafite uburere. Cyane ko uburere buruta ubuvuke. Bad choice tho.
  • yagaa6 years ago
    we karly aba bakobwa bagufitiye umwenda se!? ko numva ubapfobya!?? canke impenure ntuzi icyaricyo!? ubu uwakubaza abantu bambara impenure mu Rwanda wazana chali na Nina!?? wagiy muri concert yabo byibuz? cank ntanama photo wabonye!? wabonye ibitaramo byi bugande!? bazakomeza babaterane imbere muri kwasama ahongaho!!
  • Remezo6 years ago
    None se Charly na Nina nibo rugero Abarangiza kaminuza barebera ho? Hoya ni muhave rwose! Ni University of Rwanda? Sha yaba irimo abaswa ndenga kamere, mu bafata ibyemezo. Kweli Charly na Nina? Pole bantu mwiga UR rwose.
  • ar6 years ago
    ooh muraberewe murasa neza bakobwa beza turabakunda cyane
  • Karly6 years ago
    Yaga weeee Jya kuri za social media zose urebe I photo itari impenure yababa mere nigga! Ikindi kandi ntamwenda bambereyemo kuko ukuri kuraryana kandi bavuga ibigoramye imihoro mukarakara. Hahahahaha ntagaciro bihesha ninayompamvu birirwa za buganda iwabo wabyo gusa. Nahubundi rwose umuntu wabonye ko ababa fille mere aribo rugero rwiza rwabana bagiye gushaka uburera muri kaminuza y'Urwanda, numuswa mubi. Yewe naho guterimbere bwo! Nababwiriki rwose.
  • bertin6 years ago
    rata muriyubaha kandi murakunzwe mureke abo bahaters amashyari yamaze i lovu u soooo much
  • yagaa6 years ago
    hhhhhhhhhh ihangane gose!! ntakundi wabigenza!! ntamihoro ntayoo, ikimbabaza nubujiji mwamamwo!! nonese ejo bundi ko Rihana yari za Havard byari bivuze iki!? aba Kardashian ko bama mubigo ba Beyonce!?
  • Luc6 years ago
    None se maman wawe we ntiyambaye ayo masutiye uvuga? Sha mujye mureka amashyari. Gusa nanone sinashyigikira ko babakoresha nabo ubwabo batarigeze biga kaminuza ngo bayirangize. Ariko buriya iby'isi ni amabanga ababakoresheje nib bazi ibanga ryo kkubakoresha kandi umusaruro uzigaragaza
  • Lilomeo6 years ago
    ark basi hari aba contre success,uwakubaza ngo werekane ayo mafoto bambaye impenure wayerekana?mwagiye mureka amashyari mugashaka ibyabateza imbere ko burya ishyari ari ishyano!!!!!!!!!!!tubari inyuma bakobwa bacu beza,all the best in ur career kdi muzagera kure.





Inyarwanda BACKGROUND