Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2017 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzenguruka amafoto y’abahanzikazi Charly na Nina bambaye imyenda y'abarangije amasomo yabo muri kaminuza y’u Rwanda icyakora benshi ntibasobanukiwe impamvu y'aya mafoto ndetse n’uburyo yafashwemo.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wakurikiranye iby’iyi myambaro aba bakobwa bagaragaye bambaye yabashije kumenya ko aba bahanzikazi bayambaye ubwo bari bagiye gukora amashusho yo kwamamaza iyi kaminuza, cyane cyane bakangurira urubyiruko gukomerezamo amasomo mu byiciro bya ‘Masters na PHD’ cyane ko kaminuza y’u Rwanda yamaze gushyiraho ibi byiciro.
Aba bahanzikazi bari kwamamaza ibi byiciro bya kaminuza y’u Rwanda mu gihe iyi kaminuza mu minsi ishize yabahaye aho gukorera igitaramo cyabo baherutse gukora bise ‘Imbaraga Concert’ ubwo bamurikaga album yabo ya mbere bise Imbaraga. Umubano w’aba bahanzikazi na Kaminuza y’u Rwanda wabaviriyemo kuba ubu bakorana bya hafi.
Charly na Nina bamamazaga Kaminuza y'u Rwanda bambaye iyi myambaro
TANGA IGITECYEREZO