National Street Dance Competition (NSDC), ni irushanwa ryo kubyina ryateguwe na VAST Pro Ltd ku bufatanye na AHF Rwanda. Itsinda rizegukana iri rushanwa rizahembwa Miliyoni imwe y’amanyarwanda (1.000.000Frw)
Mu mpera z’icyumweru duteye umugongo, iri rushanwa ryabereye mu mujyi wa Kigali mu gushakisha abazahagararira umujyi wa Kigali muri iri rushanwa. Mu matsinda 21 y’i Kigali yitabiriye irushanwa, amatsinda ane ni yo yatsindiye guhagararira umujyi wa Kigali muri National Street Dance Competition (NSDC).
Tariki ya 3 Gashyantare 2018 ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara hahatanye amatsinda agera ku 10 yishakamo 2, bukeye bwaho andi matsinda 11 ahatanira ku kigo cy’imyidagaduro cya Rafiki i Nyamirambo, nabwo aya matsinda yishakamo 2 kugira ngo yuzuze amatsinda 4 agomba guhagararira umujyi wa Kigali.
Amatsinda ane yatsindiye guhagararira umujyi wa Kigali ni: KTY Dance Crew, The Finest Dance Crew, Snipers Crew na Monsters Crew. Aya matsinda ane ariyongera ku yandi ane ahagararira intara enye, ayo matsinda akaba ari: YCEG ihagarariye intara y’Uburasirazuba, Hope Dance Crew ihagarariye intara y’Uburengerazuba, The Masters Crew ihagarariye intara y’Amajyaruguru na Wasafi Crew ihagarariye Intara y’Amajyepfo.
Monsters Crew ni rimwe mu matsinda ahagarariye umujyi wa Kigali
Tariki ya 17 Gashyantare 2018 ni bwo hazasozwa iri rushanwa mu birori bizabera i Rubavu ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu. Abahagarariye intara n’umujyi wa Kigali bazahurira hamwe mu irushanwa, bishakemo uwegukana intsinzi ku rwego rw’igihugu ari na we uzahembwa Miliyoni y’amanyarwanda nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe Murenzi Emmalito umuhuzabikorwa w'iri rushanwa.
Ni ku nshuro ya mbere irushanwa National street dance competition (NSDC) ribaye, abaritegura bakaba bifuza ko ryajya riba buri mwaka rikabera mu ntara zose n'umujyi wa Kigali. Kuri iyi nshuro, iri rushanwa rifite insanganyamatsiko igira iti "Byina uko ushaka ariko wibuka ko ubuzima bwawe buri mu biganza byawe". Muri iri rushanwa, AHF Rwanda ihatangira ubutumwa ku rubyiruko harimo kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA, kurwanya inda zitateguwe no kwisiramuza ku bushake.
REBA AMAFOTO UBWO IRI RUSHANWA RYABERAGA MU MUJYI WA KIGALI
Miss Queen Kalimpinya igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 ni ambasaderi wa NSDC
Abagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa
TANGA IGITECYEREZO