RFL
Kigali

Amatariki y’urugendo rwo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda 2019 mu Ntara enye n’umujyi wa Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2018 21:37
0


Kompanyi Rwanda Inspirationa Back Up ifite mu biganza gutegura ibikorwa bya Miss Rwanda, yatangaje bidasubirwa amatiki y’urugendo rwo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda 2019, bizabera mu Ntara Enye ndetse n’umujyi wa Kigali.



Umukobwa uzatorwa azasimbura Miss Iradukunda Liliane umaranye ikamba umwaka wose. Kuri iki cyumweru nibwo Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwashyize hanze imbonerahamwe igaragaza amatariki n’aho ibikorwa byo gushakisha umukobwa uhiga abandi Uburanga, Ubwenge n’Umuco bizabera.  

Mu Ntara y’Amajyaruguru iki gikorwa kizaba tariki 15 Ukuboza 2018 kibere mu Karere ka Musanze kuri Palme Hotel, guhera saa munani z’amanywa. Kuya 16 Ukuboza 2018, iki gikorwa kizakomereza mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu kuri Inzozi Hotel, gutanga ni saa munani z’amanywa.

Kuya 22 Ukuboza 2018 iki gikorwa kizabera mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye kuri Credo Hotel. Ni igikorwa kizatangira saa munani z’amanywa. Tariki 23 Ukuboza 2018 iki gikorwa kizabera mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba kuri Silent Hotel. Urugendo rwo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda 2019 ruzasorezwa mu mujyi wa Kigali kuya 29 Ukuboza 2018 mu karere ka Kicukiro kuri Hill Top Hoel. 

 


Amatariki y'uurugendo rwo gushakisha Nyampinga w'u Rwanda 2019.

Tariki 20 Ugushyingo 2018 ni bwo hashyizwe hanze itangazo rihamagarira abakobwa kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Tariki 23 Ugushyingo 2018 nibwo kwiyandikisha byatangiye ku bakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Ibisabwa kugira ngo umukobwa ahatanire ikamba rya Miss Rwanda 2019:

-Kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cg Pasiporo)

-Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24

-Kuba yararangije amashuri yisumbuye

-Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda nurundi rurimi hagati y'Icyongereza n'Igifaransa

-Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m

-Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9

-Kuba atarigeze abyara

-Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga

-Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga

-Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;

-Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.


Kwiyandikisha byaratangiye ku bakobwa bashaka kuba Nyampinga w'u Rwanda 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND