RFL
Kigali

"Amatike ari kugurwa cyane, abantu bazaze kare batazacikanwa..." Yvan Buravan aganira n'itangazamakuru-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/11/2018 14:52
2


Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018 nibwo Yvan Buravan yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ateguza abantu igitaramo agiye gukora cyo kumurika Album ye ya mbere yise 'The Love Lab', Yvan Buravan muri iki kiganiro n'itangazamakuru yasabye abakunzi ba muzika bari kugura amatike kuzazinduka kuko amatike yaguzwe ku bwinshi.



Umuhanzi Yvan Buravan ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere nyuma yo gukora amateka mashya akegukana irushanwa ry’umuziki ‘Prix Découvertes 2018’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).Uyu muhanzi aritegura kumurikira abakunzi be album yise ’The Love Lab’ iriho indirimbo 18 yakoze mu gihe amaze mu muziki, mu gitaramo gikomeye gitegerejwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Ukuboza 2018, kuri Camp Kigali.

Aha umunyamakuru yabajije ubuyobozi bwa New Level niba amatike ari kugurwa atangaza ko mu by'ukuri akurikije imibare bafite amatike ari kugurwa basaba abafana kuzazinduka kugira ngo batazahura n'umuvundo cyangwa imyanya ikabashirana.

Yvan Buravan we yagize ati"Iki gitaramo cyanjye cya mbere ni ikintu gikomeye kuri njye nk’umuhanzi. Nari maze igihe muri uyu muziki ndi gukora ariko hatarabaho album. Iki nicyo gikorwa navuga ko kirimo imbaraga nyinshi, zaba izanjye bwite ndetse n’itsinda rya The New Level harimo no gukorana na EAP. Ni icya mbere cyanjye ariko nanone gifite imbaraga nyinshi. The Love Lab ni itangiriro ry’ikindi kintu gikomeye cyane."

Igitaramo cya album ya mbere ya Buravan kizakorwa mu buryo bwa ’Full Live’ kizanasusurutswa n’abandi bahanzi barimo Active basanzwe bahuriye muri The New Level ndetse na Charly na Nina bagezweho cyane mu ndirimbo zitandukanye muri iki gihe.

Biteganyijwe ko igitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, amatike aragurishwa ahantu hatandukanye harimo Kabash Shop, Jumia Food na Meze Fresh. Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 150,000 Frw.

Buravan

David Bayingana aha ikaze abanyamakuru

Kate Gustave

Kate ustave niwe wari uyoboye gahundaBuravan

Abanyamakuru bari bitabiriye

Buravan

Yvan Buravan imbere y'abanyamakuru muri Parkinn Hotel ahazanabera Afterparty

 

REBA UKO YVAN BURAVAN YASUBIJE BIMWE MU BIBAZO YABAJIJWE N'ABANYAMAKURU

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alan 5 years ago
    hhhh, nibyiza kuku itazangamakuru ririmo rizamura umuziki jah bless
  • MC.MATATA JADO5 years ago
    hhh uy'Umucanda arimo nezaa peee





Inyarwanda BACKGROUND