Mu minsi ishize ni bwo Meddy yerekeje muri Tanzania,yakirwa n'umucuranzi ucurangira Diamond. Ababonye aya mafoto batekereje ko yaba agiye gukorana indirimbo n'umwe mu bahanzi bo muri Wasafi gusa ibintu bikomeza kugirwa ibanga na Meddy utarigeze avuga mu itangazamakuru.
Nyuma y'iminsi Meddy ari mu gihugu cya Tanzania hatangiye gukwirwakwizwa amashusho ye ari kumwe na Diamond muri studio ubona bari gusangira ndetse banakora. Abenshi mu babonye aya mashusho batangiye gutekereza ko baba bagiye gukorana indirimbo n'ubwo nyiri ubwite (Meddy) ataragira icyo abitangazaho.
Meddy ari kubarizwa muri Tanzania
Inyarwanda.com twagerageje kuvugisha Meddy ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarabasha gusubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye cyangwa ngo tubashe kumuvugisha mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Tubibutse ko Meddy ategerejwe mu bitaramo bikomeye mu karere yaba icyo afite mu Rwanda tariki 1 Mutarama 2019 dore ko ariwe watumiwe muri East African Party kuri iyi nshuro ndetse n'icyo afite i Burundi tariki 29 Ukuboza 2018.
TANGA IGITECYEREZO