RFL
Kigali

Amashusho ya Meddy na Diamond muri studio ahishe iki ku kuba aba bahanzi baba bagiye gukorana indirimbo?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/11/2018 14:22
2


Mu minsi ishize ni bwo Meddy yerekeje muri Tanzania,yakirwa n'umucuranzi ucurangira Diamond. Ababonye aya mafoto batekereje ko yaba agiye gukorana indirimbo n'umwe mu bahanzi bo muri Wasafi gusa ibintu bikomeza kugirwa ibanga na Meddy utarigeze avuga mu itangazamakuru.



Nyuma y'iminsi Meddy ari mu gihugu cya Tanzania hatangiye gukwirwakwizwa amashusho ye ari kumwe na Diamond muri studio ubona bari gusangira ndetse banakora. Abenshi mu babonye aya mashusho batangiye gutekereza ko baba bagiye gukorana indirimbo n'ubwo nyiri ubwite (Meddy) ataragira icyo abitangazaho.

meddy

Meddy ari kubarizwa muri Tanzania

Inyarwanda.com twagerageje kuvugisha Meddy ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarabasha gusubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye cyangwa ngo tubashe kumuvugisha mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Tubibutse ko Meddy ategerejwe mu bitaramo bikomeye mu karere yaba icyo afite mu Rwanda tariki 1 Mutarama 2019 dore ko ariwe watumiwe muri East African Party kuri iyi nshuro ndetse n'icyo afite i Burundi tariki 29 Ukuboza 2018.

REBA HANO MEDDY NA DIAMOND BASANGIRA MURI STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo5 years ago
    Erega MEDDY nimumereke ayobore . Kwicisha bugufi agira bizamugeza Kure.
  • prosper5 years ago
    ntimugakabye yicisha bugifi ate? simvuze ko yishyira hejuru ntunyumve nabi . ariko byose nuko the ben ,medy brucemelody,abo bantu ndetse nundi ufite amafaranga aza yobora naho ibya bugufi uribeshya ibukako ari business kandi muri business amafaranga niyo akora man mujye muvugisha ukuri ntarangamitima.





Inyarwanda BACKGROUND