Mu minsi ishize umuhanzi Emmy yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Wabaga he’ iyi akaba yarayikoranye n’umuhanzikazi Princess Priscillah. Kuri ubu nyuma y’igihe gito igeze hanze aba bahanzi bamaze gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo.
Muri aya mashusho hagaragaramo ababyinnyi ndetse n’ibindi binyuranye bashyizemo ngo biryoshye iyi ndirimbo yayobowe ikanatunganywa na producer Lick Lick usanzwe unakora indirimbo mu buryo bw’amajwi. Iyi ndirimbo tubibutse ko ari yo ya mbere aba bahanzi bahuriyemo dore ko ubu bari kuba bose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITECYEREZO