Nyuma yo kumvikana cyane mu nyikirizo y’ndirimbo ‘Forever’ y’umuraperi Dany Nanone ndetse benshi bagakunda ijwi rye ariko ubwo amashusho y’iyi ndirimbo yajyaga hanze Aimee Blueston ntagira amahirwe yo kuyigaragaramo, ku nshuro ya mbere uyu musore yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye ‘Sintambara’.
Benshi mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda babashije kwihera amaso amashusho y’iyi ndirimbo ya mbere uyu muhanzi ukiri muto atangiriyeho, bahurije ku kuba ari imwe mu ndirimbo nziza zigaragaye muri muzika nyarwanda ndetse irusha ubwiza nyinshi mu ndirimbo z'abahanzi basanzwe bafite amazina akomeye. Kuba ari amashusho ye ya mbere abashije gushyira hanze bigatanga icyizere ko uyu musore ukiri muto w'ijwi ryiza yaba agiye kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku buryo isura ye n’izina rye uyu mwaka wa 2015 uzasiga biri ku rwego rukomeye.
Muvunyi Aimee wahisemo kwinjira muri muzika nka Aime Blueston
Nyuma y’uko uyu muhanzi atewe agahinda no kuba ataragaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Forever’, yafataga nk’intangiriro yo gukabya inzozi ze, kuri ubu ni ibyishimo bikomeye kuri Aimee Blueston, ushimira Imana ikanashimira Nizzo by’umwihariko wamufashije bimuvuye ku mutima kuri ubu akaba ari umwe mu bahanzi batangiranye n’urugo rwa All Stars music ruyobowe na Nizzo afatanije na producer Piano ndetse na Gilbert(The Benjamins).
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Sintambara'
Mu kiganiro na Aimee Blueston, ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yagize ati “ Niyo videwo yanjye ya mbere birumvikana ni nkaho inzozi zanjye za mbere ntangiye kuzigeraho tu. Iyi ni intambwe ya mbere navuga nziza yo kwishimira kuba nkoze video biragana ahantu heza nahoze nifuza kuva cyera.”
Akomeza agira ati “ Ikiri ku mutima ni ugushimira Imana mbere na mbere, nanashimira abantu benshi batandukanye bagenda bamfasha, Nizzo ndamushimira by’umwihariko, Gilbert, Piano, Davydenko,FirstBoy na All stars music muri rusange n’abanyamakuru bagenda bamfasha ndabashimira.”
Nyuma y’iyi ndirimbo, Aimee Blueston akaba yizeza abakunzi be ko agiye guhita ashyira undi mushinga w’indirimbo iherekejwe n’amashusho yayo yise ‘NUDAHINDUKA’, ibi byose akaba arimo agenda abigeraho ku bufatanye na All star music.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO