RFL
Kigali

Amashusho y'indirimbo 'SINTAMBARA' arashimangira ko Aime Blueston ari umuhanzi wo kurangamirwa muri 2015

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/02/2015 15:35
4


Nyuma yo kumvikana cyane mu nyikirizo y’ndirimbo ‘Forever’ y’umuraperi Dany Nanone ndetse benshi bagakunda ijwi rye ariko ubwo amashusho y’iyi ndirimbo yajyaga hanze Aimee Blueston ntagira amahirwe yo kuyigaragaramo, ku nshuro ya mbere uyu musore yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye ‘Sintambara’.



Benshi mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda babashije kwihera amaso amashusho y’iyi ndirimbo ya mbere uyu muhanzi ukiri muto atangiriyeho, bahurije ku kuba ari imwe mu ndirimbo nziza zigaragaye muri muzika nyarwanda ndetse irusha ubwiza nyinshi mu ndirimbo z'abahanzi basanzwe bafite amazina akomeye. Kuba ari amashusho ye ya mbere abashije gushyira hanze bigatanga icyizere ko uyu musore ukiri muto w'ijwi ryiza yaba agiye kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku buryo isura ye n’izina rye uyu mwaka wa 2015 uzasiga biri ku rwego rukomeye.

Aimme

Muvunyi Aimee wahisemo kwinjira muri muzika nka Aime Blueston

Nyuma y’uko uyu muhanzi atewe agahinda no kuba ataragaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Forever’, yafataga nk’intangiriro yo gukabya inzozi ze, kuri ubu ni ibyishimo bikomeye kuri Aimee Blueston, ushimira Imana ikanashimira Nizzo by’umwihariko wamufashije bimuvuye ku mutima kuri ubu akaba ari umwe mu bahanzi batangiranye n’urugo rwa All Stars music ruyobowe na Nizzo afatanije na producer Piano ndetse na Gilbert(The Benjamins).

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Sintambara'

Mu kiganiro na Aimee Blueston, ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yagize ati “ Niyo videwo yanjye ya mbere birumvikana ni nkaho inzozi zanjye za mbere ntangiye kuzigeraho tu. Iyi ni intambwe ya mbere navuga nziza yo kwishimira kuba nkoze video biragana ahantu heza nahoze nifuza kuva cyera.”

Akomeza agira ati “ Ikiri ku mutima ni ugushimira Imana mbere na mbere, nanashimira abantu benshi batandukanye bagenda bamfasha, Nizzo ndamushimira by’umwihariko, Gilbert, Piano, Davydenko,FirstBoy na All stars music muri rusange n’abanyamakuru bagenda bamfasha ndabashimira.”

aime

Nyuma y’iyi ndirimbo, Aimee Blueston akaba yizeza abakunzi be ko agiye guhita ashyira undi mushinga w’indirimbo iherekejwe n’amashusho yayo yise ‘NUDAHINDUKA’, ibi byose akaba arimo agenda abigeraho ku bufatanye na All star music.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UE9 years ago
    Uyu muhungu arashoboye kandi a bareba impano bagakwiriye kumufasha numvise ngo ya jya ga aha indirimbo ba tom close ararimbana na Danny muri forever ngo ninkikirizo yo mundirimbo my sweet pupu ya young grace ngo nawe niwe niba aribyo rero arashoboye courage gusa ntiyirare
  • Jay9 years ago
    He's the best!
  • omar9 years ago
    nizzo komeza wamamaze uwo mwana!!!!kbsaa!!!arashoboye
  • beatriceuwineza9 years ago
    Nakomerezahotukurinyuma





Inyarwanda BACKGROUND