RFL
Kigali

Amashusho y’indirimbo nshya ya Pacson asize arebana ay’ingwe na Diplomate

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/07/2016 15:25
6


Pacson mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Go Hard afatanyije n’abandi baraperi, indirimbo kuri ubu yamaze gukorera amashusho gusa aya mashusho ntari kugaragaramo umuraperi Diplomate, we agahamya ko atigeze yanga kujya muri aya mashusho ahubwo kutayagaragaramo bikaba byaratewe n’ubushake bwa nyiri ndirimbo.



Ubwo Pacson yahaga umunyamakuru wa Inyarwanda.com amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yise “Go Hard” yabajijwe impamvu Diplomate atagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, maze uyu muraperi uzwiho kutarya indimi ahamya ko kuba Diplomate atagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo byatewe n'uko yashatse kumugora.

 

pacson

Pacson arashinja Diplomate gushaka kumugora ngo ajye muri video ye

Pacson ati ” Umujama(avuga Diplomate) yatangiye kumbwira ukuntu ngo nta myenda afite yo kujya muri video ambwira utuntu twinshi, nyine nahise mbona ko ari kungora mfata icyemezo mukura mu mashusho y’indirimbo yanjye nkorana n’abahari kandi ndibaza ko ari indirimbo nziza nubwo uyu muraperi atarimo. Njye nifuje ko yajyamo gusa ntibyankundiye, nyine ubwo ntakundi.”

Mu magambo make kandi atuje, Diplomate yagize ati ” Njye sinanze kujya muri video ya Pacson arabizi nawe hari indirimbo nyinshi ndimo nta naririmbyemo ze, kuri ubu sibwo nanze kujya mu ndirimbo ye noneho nanaririmbyemo. Ni icyemezo yafashe ayikora ntarimo ariko ntakundi nyine.”

diplomate

Diplomate ati" Ibi byambayeho kenshi mu myaka yashize ubu ibuye ryaragaragaye ntirikinyiciye isuka, yafashe icyemezo cyo kuyikora atarindiriye ngo twumvikane uko twayikora."

Diplomate yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko azi neza Pacson ari umuntu ufata ibyemezo byihuse bijyanye nicyo atekereza ako kanya. Ati ” Njye namweretse ibyo nkeneye ngo video ise neza ku ruhande rwanjye igihe tutarabyumvikanaho ahita arakara arayikorana, none se nari kubikoraho iki? Ntacyo.”

Uyu muraperi arahamya ko Pacson atari ubwa mbere amukoze nk’ibi kuko na mbere hari indirimbo yabimukoze. Ati “Ese ko hari indirimbo  ye na P FLA yasohotse atarimo ko atavuze ngo P Fla yamwiyemeyeho? Kuki iyo njye ngize akabazo biba ikibazo cyane kuri uriya mujama (yavugaga Pacson), icyakora iryo buye nararibonye ubu ntacyo ryantwara niyihangane.”

Mu kiganiro aba bombi bahaye umunyamakuru wa Inyarwanda.com nta n'umwe uvuga ko yigeze avugana n'undi kuva barangiza gufata amashusho yayo, cyane ko pacson asanga ntacyo yari kuba akeneye kuri Diplomate. Na Diplomate akavuga ko ntacyo yaba abaza Pacson kuko indirimbo ari iye anafite uburenganzira bwo kuyikoresha uko ashaka yamukuramo yagira ate….

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "GO HARD" YA PACSON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • carine7 years ago
    mu byukuri diplomat ntukibagirwe vuba njye ndabazi mwembi pacson yaragufashije bishoboka kumutima wawe urabizi haba muri music ndetse no mubuzima busanzwe so kuvuga ngo ntamyenda ufite nubundi musanzwe mwambarana sinzi impamvu ubu aribwo waba warayibuze.kk nawe ibyo aribyo byose ntiyakwishimira gusohora video utarimo kdi wararirimbyemo.isubireho
  • uwera sala7 years ago
    ariko nkawe uri kuvuga ko pacson yafashije dpg gute?ese pacson we yifashijiki?buriya arishoboye koko?rwose pacson ariyemera afunga umutwe cyane yumva kuba umunyamakuru ari numuhanzi bimuha uburenganzira bwo guhonyora abandi dpg ariyubaha afite ikinyabupfura kd ntago yakisebya so mujye muva mugufana murebe impande zose dpg siwe wanze kujya muri crip ngo arusheho kwamamara
  • Hatari7 years ago
    Nonese asanzwe yambara ubusa ko nubundi nabonye abandi bambaye ibidakanganye!! Sha uziko burya bwose tugifite urugendo runini!.
  • Rukanika7 years ago
    Ugukunda yakujyana iwawa ukabanza ukareba ko wasubira kumurongo
  • Alexis Muhire7 years ago
    Ni ubwa mbere numvise ibintu bibishye gutya, Diplomate se iyo ijwi rye barikuramo basi. Ndihanganye ndayumva ndayirangiza kuko harimo Riderman ariko haraburamo ikintu. Niba ari Diplomate wivumbuye ngo bamwinginge akwiye kugawa.
  • Eddy Rambert3 years ago
    Umva bavandi mureke kurenganya pacson murebe kuri diplomate ubundi namyenda atunga?. ariko atunga Video zingahe? Nimukamurenganye atinya camera gusa Rider man ararenze murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND