RFL
Kigali

Amashusho y’indirimbo irimo Nicki Minaj yayobowe na Stromae yageze hanze

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:14/04/2017 10:14
1


Amashusho yayobowe na Stromae y’indirimbo ‘Run Up’ y’itsinda rya Major Lazer bafatanijemo na Nicki Minaj ndetse na PartyNextDoor kuri ubu yageze hanze. Ni nyuma y'uko amashusho agaragaza amagambo agize iyi ndirimbo (lyrics video) ubwayo amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni mirongo itatu n’enye kuri youtube bigaragaza uko ikunzwe.



Aya mashusho yasohotse ku mugoroba wo kuwa Gatatu w'iki Cyumweru agaragaza uburyo sosiyete y’iki gihe yatwawe umutima na ‘selfie’ n’irindi koranabuhanga, Stromae na bagenzi be bafatanije gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo bakaba baratangaje ko bashakaga gusetsa abantu no kwerekana urukundo rukomeye sosiyete ifitite telefone zigezweho(smartpfones).

Ni umushinga wa kabiri ukomeye ujyanye no gutunganya amashusho Stromae akoze. Mu gutunganya aya mashusho Stromae yakoranye na Luc Junior Tam hamwe na Martin Scali ari nabo bafatanije mu mushinga uheruka bakoze w’amashusho y’indirimbo "Coward" ya Yaël Naïm.

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 

Tugarutse kuri Major Lazer ni itsinda ry’abanyamerika ryashinzwe mu 2008, rikaba rigizwe n’abagabo batatu bose bahuriye kuba ari aba Djs ndetse n’aba producers(bakora indirimbo z’amajwi) ari bo: Diplo, Jillionaire hamwe n’umuraperi Walshy Fire. Mu gihe bamaze bakora umuziki bakoranye n’abahanzi batandukanye ndetse bagira indirimbo zakunzwe cyane harimo nk’iyo bise Cold Water bakoranye na Justin Bieber yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Canada, ndetse iba n’iya kabiri kuri Billboard top 100. Kuri ubu barimo barategura album yabo nshya izaba yiotwa ‘Music Is The Weapon’ ari nayo igaragaraho iyi ndirimbo ‘Run Up’.

Résultat de recherche d'images pour

Major Lazer






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyucyi 6 years ago
    iyi nanjye nayikora ntagihambaye mbonyemo kubwira abantu bakifata selfie hanyuma ukabafata video





Inyarwanda BACKGROUND