RFL
Kigali

Amashusho y’indirimbo “SIBYO” ya Kitoko na Meddy yageze hanze- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/06/2015 9:32
3


Umuhanzi Kitoko Bibarwa yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Sibyo” yakoranye na Meddy nyuma y’igihe gito bashyize hanze y’iyi ndirimbo y’urukundo yakunzwe n’abantu batari bake mu majwi.



Nyuma y'igihe, Kitoko yerekeje ku mugabane wa Amerika aho yasanze Meddy na Lick Lick ngo bakorane indirimbo ubu umusaruro wabo wamaze kujya ahagaragara aho bamaze kugeza hanze amashusho y'iyi ndirimbo,irimo amagambo y'urukundo nk'uko aba bahanzi bamaze kubimenyererwaho cyane. 

Muri SIBYO, Kitoko na Meddy bagira bati : Uziko ngukunda, uwo nifuza guhora ndeba, Uzambyarire abana, ndagukunda si ibanga, tuzabana iteka, mwamikazi w’i Rwanda, si nigeze nkwanga, si byo, nta wundi nabona wankunda nkawe,.. ndabona isi izambana nto, ese waje tukabana.

Iyi ndirimbo “Sibyo” yanditswe mu ndimi zitandukanye, yakozwe na Producer Lick Lick naho amashusho yayo atunganywa na Cedru nawe ubarizwa ku mugabane wa Amerika. Lick Lick na Cedru akaba ari bamwe mu bari gufasha cyane abahanzi nyarwanda bari kuri uwo mugabane mu gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga.

Kitoko na Meddy bazwi mu ndirimbo z’urukundo ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bari gutumirwa cyane mu bihugu bitandukanye  aho baba batumiwe n’abakunzi babo baherereyeyo. Indirimbo bari gukora muri iyi minsi ziri gukundwa cyane nk'uko binagaragarira ku baba bazirebeye ku mbuga nkoranyambaga n'uburyo zicurangwa cyane ku maradiyo na Televiziyo. 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "SIBYO"  YA KITOKO NA MEDDY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • General8 years ago
    Thumbs up, kbsa these guys made it. Irasobanutse
  • nzungu8 years ago
    kabisa bano bana barakora . courage
  • the ben8 years ago
    this video is my eyes' food! well done to these guys





Inyarwanda BACKGROUND