RFL
Kigali

Amashirakinyoma ku byavuzwe ko Safi Madiba yimwe uburenganzira ku ndirimbo ‘Fine’ yakoranye na RayVanny

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2018 10:53
8


Mu minsi ishize Ray Vanny yashyize hanze indirimbo nshya 'Fine' ya Safi Madiba bakoranye mu minsi ishize. Iyi ndirimbo ishyirwa hanze yanyujijwe ku rukuta rwa Youtube rwa RayVanny, Safi Madiba wari ushyizeho iyi ndirimbo we yasanze Ray Vanny yamaze kubifunga ku buryo nta muntu wemererwaga kureba indirimbo ya Safi Madiba.



Binyuze muri bimwe mu binyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga abantu batangiye gutekereza ko uyu muhanzi yaba yambuwe uburenganzira bwose kuri iyi ndirimbo bugaharirwa Ray vanny bayikoranye, icyakora aya makuru ngo siyo nkuko na Safi Madiba nyiri ubwite yabitangarije Inyarwanda.com. Safi Madiba yatangaje ko habayeho icyo we yise kutumvikanira ku gihe na RayVanny ariko ahamya ko nta kibazo cyabayeho. Safi Madiba yagize ati:

Urumva indirimbo yasohotse ndi mu Rwanda ari muri Tanzania, igihe twari twumvikaniyeho kuyisohora nari ndi kumwe n’abajyanama be cyane ko na Diamond yari i Kigali, aba bagabo twaganiriye ukuntu twayishyira kuri Youtube yanjye ariko igihe tukibiganiraho Ray Vanny aba yayisohoye nkuko twari twabivuganye ko izasohokera kuri Youtube ye, njye rero nta kibazo mbibonamo kuko ni ibintu twumvikanye ubwo twakoraga iyi ndirimbo.

safi madibaSafi ubwo yashyiraga indirimbo kuri Youtube nawe yari yafungiwe

Safi Madiba yavuze ko habayeho kwibeshya agashyira iyi ndirimbo kuri Youtube agendeye kubyo yari amaze kumvikana n'abafasha Ray vanny mu muziki gusa nanone ngo ibi byasaga n'ibihabanye n’ibyo yari yarumvikanye na RayVanny niyo mpamvu kuri ubu ibyo yumvikanye na Ray Vanny ubwo bakoraga iyi ndirimbo ni byo biri kubahirizwa cyane ko indirimbo iri kuri Youtube ya Rayvanny. Abajijwe niba koko nta gihombo kirimo kuba yaha indirimbo ye Ray Vanny ngo ayishyire kuri Youtube ye, Safi Madiba yagize ati:

Igihari abantu bakabaye bamenya ni kimwe, impamvu uva hano ukajya gukorana na RayVanny ni ukugira ngo wunguke abandi bafana bo muri Tanzania rero nta kibazo gihari niba Ray Vanny yayishyira ahantu abafana be babona ko uwo muhanzi yakoranye nundi wo mu Rwanda, muze kureba ibitekerezo abantu batanze kuri iyi ndirimbo murasanga abantu bo muri Tanzania bazi ko Ray Vanny yakoranye na Safi wo mu Rwanda ibyo rero abantu bakabaye babirebaho kuko gukorana n’umuhanzi nkuriya si ukugira ngo wunguke amafaranga gusa ahubwo haba harimo no kwagura umuziki wawe.

rayvannyFine indirimbo nshya ya Safi Madiba na Ray Vanny

Mu kiganiro Safi Madiba yagiranye na Inyarwanda.com yahamirije umunyamakuru ko nta kibazo yigeze agirana na Ray Vanny kuri iyi ndirimbo cyane ko n'ubu nawe ari gukwirakwiza iyi ndirimbo ayikuye kuri Youtube ya Ray Vanny. Safi Madiba yagize ati” Iyo bintera ikibazo sinari kuba ntanga iyi Link ariko kuba ndi kuyitanga ni uko ntacyo bintwaye ahubwo ndakangurira abanyarwanda gukomeza kureba iyi ndirimbo cyane ko ku bwacu twe akazi twamaze kugakora.”

REBA HANO IYI NDIRIMBO 'FINE' YA SAFI MADIBA NA RAY VANNY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nziza6 years ago
    Ahubwo ndi kubona safi yarasaze
  • Amanyanga6 years ago
    Ahhhh bagukinye agakino komurwego rwohejuru reka kwifatira aba nyarwanda nigute indirimbo woshoyemo akayabo kanganakuriya Ariko bakayisora utanabizi? Ibyobindi uhaye uvuga namaburakindi
  • Jimmy6 years ago
    nibareker urban boyz bivumire. naho we bazamwerekako atamuziki azi
  • Lion6 years ago
    aba bavuga ngo Safi yarasaze muzi ibyo muvuga,nanjy arijy nareka bakaba aribo bayisohora (WCB)....ubu se iyo urban boyz bakoranye na Timaya ko aribo bayisohoreye yageze he??..ark mujye youtube murebe comments na impacts biri gukora kumuziki wacu!!Rata korana indi na Diamond cg harmonize ubareke babe aribo bayishyira kuma channels zabo once u're on the next level ujy uzishyira kuyawe
  • tens6 years ago
    safi yararangiye pee
  • Dieugo Nduwimana6 years ago
    Safi ar muri bisnes mwabirofamw mwemuzobon umunt arik arakor namwe muze muhur ibigamb gus,youtb ya safi ni ya reyvani niyih ifis ababakurikir muzotahir kuvug gus ibigamb vyany nivyo bimuh imbarag,komez wamamar bro turikumwe abavug bazovug amagamb abaheran!
  • poweredbyJ6 years ago
    Mana yanjye wee, ubu koko Safi yabaye iki?, urabona uko wambaye kola igufashe gutyo nu kuntu wihinduye koko,. Ndi, wowe mba nshatse Imana ikaguhindura, ikakoza ukaba umuntu. Kuko urarushye. Abakolosayi 2:3
  • dodos6 years ago
    nkubu usigaye wambara ibiki koko ko usigaye uteye agahinda pee style ufite ibisuko usigaye uteye UBUTE PEE





Inyarwanda BACKGROUND