RFL
Kigali

Amarira y’umusore w'umunyempano muri Hiphop wagwatirije inkweto ahatana muri ArtRwanda-Ubuhanzi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2018 16:16
4


Yasohotse imbere y’akanama nkemurampaka amaso yatukuye. Iby’amanota agenderwaho kugira ngo wemererwe gukomeza mu kindi cyiciro ntabyo azi. Avuga ko yagwatirije inkweto ze kugira ngo abone itike imuvana i Nyagatare imugeze i Kayonza abashe no gusubira i wabo.



ArtRwanda-Ubuhanzi ni irushanwa ryatangijwe na Imbuto Foundation ibinyujije muri Minisiteri y’Urubyiruko (MINYOUTH) ndetse na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) kugeza no ku bandi bafatanyabikorwa bashyigikiye iyi gahunda yo kuvumbura impano ziri mu rubyiruko zikabyazwa umusaruro nk’inkingi Leta y’u Rwanda yegamiye mu kwihangira imirimo mu rubyiruko.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru twasoje aya marushanwa yatangirijwe mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba. Hari umubare munini w’urubyiruko rufite inyota yo kugaragaza impano mu Bugeni, Indirimbo n’imbyino, imideli, ikinamico n’urwenya, Filimi no Gufata amafoto, ubusizi n’Ubuvanganzo; Mu cyakare ab’inkwakuzi bari ku murongo. Abanyuraga imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Kabakera Jean Marie Vianney, Danny Vumbi, Mazimpaka Kennedy, Sandrine Isheja Butera ndetse na Eric Kabera, hari abasohokaga barira amarira y’ibyishimo n’abandi basohokaga bavuga ko barenganyijwe (ni irushanwa ariko!).

Umusore witwa Eric Turatsinze waturutse mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi yasohotse mu cyumba cyarimo akanama nkemurampaka (bitoroheraga buri wese kugeramo) amaso yatukuye. Ntiyari azi neza niba yabashije gutambuka mu kindi cyiciro, ikirenze kuri ibyo ntiyamenye ko ubonye “Yego” enye cyangwa se “Yego”eshanu ari we ukomeza.

yagwatirije

Eric yagwatirije inkweto ze kugira ngo abone uko yitabire irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi

Mu kiganiro na INYARWANDA, uyu musore yabajijwe uko yakiriye kuba atarabashije gukomeza mu kindi cyiciro, n’agahinda kenshi avuga ko ababaye cyane, ngo n’uko yaririmbye Hip Hop ahari wenda ngo iyo aririmba indi njya yari gukomeza.  Yagize ati “Birababaje cyane ntabwo bishimishije kandi nakubise rapu ni yo sitire yanjye.”

Yavuze ko atazi neza icyo azize, icyo azi ngo n’uko azi kuririmba. Ati “Ntabwo navuga ngo nzize iki. Kuko kuririmba ndabizi ko mbizi ariko nanone aba’ judges’ babiri bavuze ko bidaciyemo neza ariko nyine buriya nakekaga ko ari iki gihe rwose. Muri macye ntabwo nishimye.”

Eric akomeza avuga ko Danny Vumbi, Isheja Butera Sandrine n’undi mugabo atibuka neza ari bo bamuhaye “Yego”. Ngo abandi bagabo babiri atazi amazina nibo bamuhaye “Oya”. Akeka ko icyatumye atemererwa gukomeza ari uko akora injya ya Hip Hop, ibintu abona ko yarenganyijwe.

Yavuze ko urugendo rwa Nyagatare rwamurwoye cyane kugira ngo agere i Kayonza kuri Midland ahaberaga irushwanwa. Ngo bitewe n’ubushobozi buke ntateganya kuba yakomereza ahandi iki gikorwa kizagera wenda ngo abe yagerageza amahirwe naho.

Ngo imodoka zari zabuze ariko bitewe n’icyo yashakaga yemeye kugwatiriza inkweto ze kugira ngo ahagere. Ati “Byampenze. Kuko mbigusobanuriye imodoka zari zabuze biba ngombwa ko bitewe n’icyo nashakaga …Umva bro! (umva muvandimwe wanjye) habayemo no kugira ibyo ngwatiriza kugira ngo mbone n’iyo tike( ibihumbi bitatu magana atanu).”

N’ikiniga cyinshi yavuze ko yatanze inkweto ze nk’ingurane y’ibihumbi bitatu magana atanu (3500Rwf) kugira ngo abone uko agera i Kayonza. Yumvikanye na nyiri amafaranga ko umunsi nushira (hari kuwa Gatandatu) atari yamusubiza amafaranga, izo nkweto ahita azitwara, ngo icyamubabaje si inkweto ahubwo ni uburyo atabashije gukomeza mu irushanwa.

Nta butumwa bwihariye yageneye akanama nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi, ngo bafite impamvu yatumye batamwemerera gukomeza mu irushanwa rishakisha abanyempano mu ngeri zitandukanye.

Image may contain: 4 people, people smiling

Uhereye ibumuso, Kabakera Jean Marie Vianney,  Mazimpaka Kennedy, Eric Kabera, Butera Sandrine Isheja ndetse na Danny Vumbi.

I Kayonza hitabiriye abarenga 400

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU MUSORE


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bb5 years ago
    this wat we call hudting !! keep it up bro ! uzi icyo ushaka kd nkwifurije all the best .twakagufashije uduhaye MM yawe wenda 2000 frw nundi gutyo wazabona izo tufu zawe wagwatirije bro.be blessd
  • EckeStein5 years ago
    Uno munigga zamwoneye 4.gusa nubwo tutemera abaraperi bamwe mu Rda, mbonye Adress ze namusunikira inkweto kbsa. njye mu Rda nemera Marchal Mampa, P fla , fire man na Dog Dog
  • Tekla5 years ago
    Murebe uko mwatubonera numéro ze, murakoze !
  • Alpha5 years ago
    Uyu musore, jyewe namufasha kugaruza izo nkweto yagwatirije nkamuha na Tichet yo kujya muzindi ntara ku gerageza amahirwe. mutuboneye number Ze mwaziduha hano . Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND