RFL
Kigali

Amama Mbabazi yakosheje umukobwa we kwa Perezida Cyril wa Afurika y’Epfo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/05/2018 10:15
0


Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka NRM, Amama Mbabazi kuwa Gatandatu yagenderewe n’umwana wa Perezida Cyril Ramaphosa bemeranywa inkwano y’umukobwa ufitanye isano n’umufasha we.



Andile Ramaphosa w’imyaka 36 ni umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa. Uyu mukuru w’igihugu yageze i Kampala muri Uganda aherekejwe n’umubyeyi we ndetse n’abandi bantu 11 bo mu muryango we, bakirwa mu rugo rwa Amama ruherereye mu gace ka Kololo aho bari bajyanywe no gusaba umugeni witwa Bridget Birungi w’imyaka 37 y’amavuko.

Muri uyu muhango Amama Mbabazi yavuze ko umukobwa we batamugurana inka 100 nk’uko byari byatangajwe. Avuga ko batamugurisha ahubwo ko izo nka baziha umusore n’umukobwa bagiye kurushinga kugira ngo nabo bazabashe guteza imbere urugo rwabo. Yagize ati: 

N'ubwo bivugwa ko ari umuhango wo gukwa umukobwa si byo kuko ari ukubatesha agaciro. Ntabwo tubaha umukobwa wacu. Aracyari uwacu, ibyo mwaduha byose turabiha umuryango mushya nabo bazabibyazemo ibindi byinshi bateze imbere umuryango wabo. Ibi ni amateka y’ivangura kandi tugoma kutabyemera. Ahubwo twagakwiriye kuba twubakira uyu muryango mushya ugiye kuvuka, tukabafasha kwiyubaka mu rugendo bagiye gutangira. Ntabwo umukobwa wacu tumubahaye ahubwo aracyari uwacu.

Amama

Mu cyumweru gishize ibitangazamakuru byo muri Uganda byanditse ko Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yiteguye gutanga inka 100 agakwa umugeni wakunzwe n’umuhungu we. Ariko mu muhango wo gusaba wahuje abo ku muryango w’umusore n’umukobwa bemeranyije ko bakwa inka eshanu zizahabwa Andile n’umufasha we. Izindi nka eshanu zigahabwa nyirasenge na Amama Mbabazi bashimirwa uburyo bareze uyu mukobwa.

Abo kwa Perezida Ramaphosa kandi baciwe icyiru cy’intama imwe bitewe n’uko umusore wabo yateye inda uyu mukobwa batararushinga. Birungi ni umukobwa wa Peace Ruhindi umuvandimwe wa Jacqueline Mbabazi washakanye na Amama Mbabazi. Bwana Mbabazi wakosheje uyu mukobwa Birungi, yiyamaje mu matora aheruka y’umukuru w’Igihugu cya Uganda, ubwo yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka NRM yafatwaga nk’umuntu wa kabiri ufite ingufu nyuma ya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Andile ugiye kurongora mwishywa wa Amama Mbabazi, ni umuhanga mu icungamari no mu isoko ry’imigabane, kuri ubu akuriye ishami ry’akanama mfatabyemezo muri Macquire Bank South Africa. Yahoze akurikiye ikigo cya Blue Care, anakora muri kompanyi ya Coronation Asset Management yo muri Afurika y’Epfo nk’umusesenguzi.

Afite impamyabushobozi mu bukungu (Economics) yakuye muri Kaminuza ya Shanghai Fudan University iherereye mu gihugu cy’u Bushinwa aho yanakoze muri Standard Bank (Stanbic) akurikiye ishami rishinzwe imibanire n’abashaka kwibumbira hamwe nk’abanyamigabane.

Uyu musore kandi yakomeje kugaragaza inyota yo kwiga akomereza amashuri ye muri Hong Kong University ahakura impamyabushobozi Masters ya kabiri muri Science in Finance. Muri iyi kaminuza ni naho yahuriye n’uyu mukobwa Bridget bagiye gushyingiranwa. Icyo gihe Bridget nawe yarimo yigira Masters mu bijyanye na Environment Sciences yakuye muri Beijing University of Science and Technology.

Amama

Andile Ramaphosa na Bridget Rwakairu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND