RFL
Kigali

Roberto n’abandi bahanzi b’ibyamamare muri Zambia biyongereye ku bahanzi nyarwanda bagiye kuhakorera igitaramo gikomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/06/2018 9:20
1


Mu minsi iri imbere hitezwe ibitaramo bikomeye birimo ikizabera muri Mozambique ndetse no muri Zambia. Ni ibitaramo bizaririmbwamo n’abahanzi b’ibyamamare barimo King James, Intore Masamba, Orchestre Impala ndetse na Butera Knowless bamaze kwiyongeraho ab’ibyamamare bo muri Zambia bazataramira abazitabira.



Amakuru y’ibi bitaramo Inyarwanda.com iyakesha Kagabo Jacques umuyobozi wa Rwanda Updates ari nayo iri gutegura ibi bitaramo bya Rwanda Cultural Night. Kagabo Jacques yatangaje ko ibi bitaramo bigiye kuba ari gahunda ndende y’ibitaramo bagiye gukora bizazenguruka imigabane yose y’Isi. Ibi bitaramo bigamije gususurutsa no kwigisha umuco nyarwanda abanyarwanda batuye mu mahanga harimo n'abana bakiri bato bahavukiye ndetse banahakuriye ariko badakunze kugera mu Rwanda.

Uretse ibi bitaramo ariko ni n'uburyo bwiza ngo bwo guhuza abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n'abahanzi ba hano mu gihugu mu rwego rwo kwagura muzika y’u Rwanda no mu banyarwanda baba mu mahanga. Ku ikubitiro ibi bitaramo bigiye guhera muri Mozambique aho bazataramira tariki 24 Kamena 2018 mu gihe tariki 30 Kamena 2018 ari bwo bazaba bataramira muri Zambia.

ZambiaNyuma y'icyumweru kimwe bavuye Mozambique bazahita bajya gutaramira muri Zambia

Nk'uko Kagabo Jacques umuyobozi wa Rwanda Updates yabitangarije Inyarwanda.com ngo si ibi bihugu gusa bazaba bataramiyemo ahubwo ni urugendo rurerure rw’ibitaramo bizazenguruka Isi bikumbuza abanyarwanda u Rwanda ndetse banasabana babifashijwemo n'abahanzi b’imbere mu gihugu bazaba banashishikariza aba banyarwanda gukomera k’Umuco nk’inkingi y’iterambere ry’Igihugu cyabo.

Usibye abahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda bagiye gutaramira muri ibi bihugu ariko by’umwihariko muri Zambia, bazunganirwa n'abandi bahanzi b’ibyamamare banagezweho muri Zambia mu gitaramo kizaba tariki 30 Kamena 2018. Abo bahanzi bo muri Zambia bazafatanya n'abahanzi nyarwanda, ni: Chef187, Roberto, Slap Dee Mampi, Macky 2 na Bobby East bose bakaba bari mu baharawe mu gihugu cya Zambia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chanda5 years ago
    Suko se ahubwo ntekerezako iki gitaramo ari ukureshya impunzi zabanyarwanda ziba zambia,kungirango dutahe twe nki mpunzi ntabwo dukeneye umuziki uvuye mu rwanda . Icyo twifuza ni democracy mugihungu cyacu nubutabere kubanyarwanda.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND