RFL
Kigali

Amakuru mashya ku masezerano yasinywe hagati ya The Mane na Urban Boys

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/10/2018 10:20
4


Mu mpera z'iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho agaragaza umuyobozi wa The Mane asinyana amasezerano n'itsinda rya Urban Boys. Aya mashusho akigera hanze yasamiwe hejuru hakekwa ko aba bahanzi baba bamaze kwemeranya na The Mane uburyo bw'imikoranire.



Ubwo aya mashusho yari amaze kugera hanze umunyamakuru wa Inyarwanda yagerageje kubaza impande zombi zitubera ibamba ku gutanga amakuru. Umuyobozi wa The Mane yabwiye umunyamakuru ko adashaka kuvuga ibijyanye n'amasezerano yagiranye na Urban Boys aha akaba yavuze ko azavuga kuri aya masezerano nyuma y'icyumweru uhereye igihe yatangarijwe.Yavugaga ko azayavugaho ku Cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018.

Ibi ntibyarangiriye aha dore ko umunyamakuru yakomeje gushaka kumenya ibikubiye mu masezerano iyi nzu ya The Mane yasinyanye na Urban Boys maze twegera abagize itsinda rya Urban Boys, aba uko ari babiri yaba Humble Jizzo ndetse na Nizzo Kaboss babwiye Inyarwanda.com ko n'ubwo basinye amasezerano ariko umuyobozi wa The Mane yababwiye ko batemerewe kuyavugaho bityo bavuga ko ariwe wazabyitangariza.

Urban Boys

Ibitaramo The Mane igiye gukora izenguruka igihugu nibyo bemeranyijwe na Urban Boys ko izabyitabira

Ibi ntabwo byaciye intege umunyamakuru watangiye gushakisha amakuru maze imbere mu baba hafi y'abagiranye amasezerano tuba ariho tujya gushakira ikihishe inyuma y'aya masezerano. Umwe mu bantu ba hafi y'aba basinyanye amasezerano uhamya ko ayazi Yabwiye Inyarwanda.com ko aya masezerano basinyanye ari ay'uko Urban Boys izafasha The Mane mu bitaramo bari gutegura byo kuzenguruka u Rwanda.

Uwahaye Inyarwanda aya makuru (Twirinze kumutangaza) akaba yadutangarije ko aya masezerano Urban Boys yasinyanye na The Mane ari ayo kuzaririmba muri bimwe mu bitaramo abahanzi ba The Mane bagiye gukora bazenguruka igihugu. Yagize ati "Ni ibitaramo bine bumvikanye, gusa ntumbaze ngo ni ibihe. naho biriya Bad Rama yababwiye ko azatangaza ukuri nyuma aragira ngo bibe bivugwa bityo natangaza iby'ibitaramo azabe yamamaje cyane kurushaho."

Urban Boys

Benshi bibazaga ukuntu Urban Boys igiye gusanga Safi Madiba muri The Mane nyamara bamaze iminsi batandukanye 

Uyu wahaye amakuru Inyarwanda yatangarije umunyamakuru ko Urban Boys itigeze isinyira kwinjira muri The Mane ahubwo ayo ariyo masezerano bagiranye. Ubwo umunyamakuru yabazaga Bad Rama niba amasezerano ye na Urban Boys ataba ari ayo kuzaririmba mu bitaramo ari gutegura, uyu mugabo akaba yarabyamaganiye kure avuga ko ataribyo. icyakora uyu wahaye amakuru Inyarwanda we akaba yabihamirije umunyamakuru avuga ikibyihishe inyuma ari uko ubuyobozi bwa The Mane bushaka kubanza guteza igihuha gikomeye hanze kugira ngo bubashe kwamamaza neza igitaramo cyabo.

Ibi bitaramo byo kuzenguruka intara byamaze gutangazwa n'ubuyobozi bwa The Mane ko bizatangira tariki 16 Ugushyingo 2018 kuri Centre Culturel ya Rubengera mu ntara y'Uburengerazuba. Nyuma yo kuva muri aka gace aba bahanzi bakazahita bajya gutaramira i Rusizi ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground) tariki 17 Ugushyingo 2018. Nyuma yo kuva mu ntara y'Uburengerazuba aba bahanzi bakazahita bajya gutaramira mu ntara y'Amajyepfo.

Urban Boys

Aya mashusho agaragaza umuyobozi wa The Mane n'itsinda rya Urban Boys akigera hanze benshi bikanze ko yamaze kumvikana na Urban Boys kuba yakwinjira muri The Mane

Mu ntara y'Amajyepfo abahanzi bo muri The Mane bakazatangira bataramira i Huye muri kaminuza y'u Rwanda (Grand Auditorium) tariki 23 Ugushyingo 2018 naho tariki 24 Ugushyingo 2018 bakazataramira muri stade ya Nyamagabe. ibitaramo bizakurikirwa n'ibyo mu ntara y'Amajyaruguru n'Iburasirazuba icyakora nk'uko umuyobozi wa The Mane yabitangarije Inyarwanda.com ngo amatariki y'ibi bitaramo yo bazayashyira hanze mu minsi iri imbere cyane ko hari ibyo bakiri kurangiza bashyira ibintu ku murongo.

Aha ntitwabashije kumenya neza ibitaramo nyir'izina Urban Boys izaririmbamo ariko byitezwe ko bizatangazwa mu minsi iri imbere aho ubuyobozi bwa The Mane buzaba butangaza amakuru menshi kuri ibi bitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ntabwo byaho ngo urban injye muri the man kuko nabo bafite studio mubyibuke ese mumva bagenda project zabo zika jyanwayo .
  • 5 years ago
    iyo udafite abahanzi witabaza abashoboye
  • turwubake5 years ago
    Sha muzi gukina game kbisa! Ndabona namwe murangije mwamaje!!!!!
  • 07255986604 years ago
    BOBI WAYINI IBYAVUGA NI UKURI





Inyarwanda BACKGROUND