RFL
Kigali

Amakuru avuga iby’ubukwe bwanjye na Jody ni ibihuha-Auddy Kelly

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/03/2017 10:09
0


Auddy Kelly na Jody Phibi biri kuvugwa ko bagiye gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2017, gusa amakuru y’ukuri Auddy Kelly yatangarije Inyarwanda.com ni uko aya makuru y’ubukwe bwabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari ibihuha.



Umuhanzi Auddy Kelly yanyomoje iby’ubukwe bwe na Jody nyuma y’aho abantu bamwe mu bakunzi b’umuziki we bari barimo kumubaza itariki y’ubukwe bwe na Jody ndetse n’uko batanga intwererano.

Aya makuru yatangajwe biturutse ku ifoto Auddy na Jody Phibi bifotoje mu kwamamaza indirimbo yabo ‘Iyo ngukeneye’, iyi foto ikaba yanditsweho n’abahimbye iki kinyoma ko Auddy na Joddy bafite ubukwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2017. Auddy Kelly anyomoza iby'ubukwe bwe na Jody yatangarije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ukuri kwe ku bivugwa hagati ye na Jody, yagize ati:

Aka kantu ka mbere kanditse ibijyanye n’indirimbo yacu nshya IYO NGUKENEYE nakabonye ejo kakozwe n’umufana kuri instagram witwa Cyubahiro Regis ankoraho tag ndakabona ndanagakunda pe ukuntu yegeranyije udufoto abwira abantu kumva indirimbo yacu nshya, ariko umuntu waje guhinduramo ibi bindi (akavuga ko njye na Auddy dufite ubukwe mu kwa karindwi)ni ikinyoma ni ukwirinda ibintu nyir’ubwite atakwibwiriye sasa ibyo by’amakwe yo mu kwa karindwi mubyirinde hatagira n’ubasaba intwererano atwiyitirira dore biradutse murakoze.

Auddy Kelly

Iyi ni yo foto iriho amakuru y'ibihuha avuga ko Auddy na Jody bagiye gukora ubukwe

Auddy Kelly na Jody ni kenshi bagiye bavugwaho kuba bari mu rukundo ariko bo bakabihakana bakavuga ko bakundana bisanzwe. Nyuma yo gukorana indirimbo ‘Sinzagutererana’, Auddy Kelly na Jody Phibi bongeye guhurira mu ndirimbo nshya yuje imitoma yitwa ‘Iyo ngukeneye’ yagiye hanze mu minsi micye ishize.

UMVA HANO 'IYO NGUKENEYE' YA JODY PHIBI FT AUDDY KELLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND