RFL
Kigali

Miss Fanique yahawe impamyabumenyi muri Tewoloji ndetse ngo abonye umuhamagaro yaba Pasiteri-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2018 10:22
1


Miss Umuhoza Simbi Fanique w'imyaka 19 y'amavuko wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2017 ari mu banyeshuri 344 bahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Tewoloji ryitwa Africa College of Theology (ACT) rikorera muri Newlife Ministries ku Kicukiro.



Ni mu birori byabaye tariki 15 Nzeli 2018 bibera ku Kicukiro ku cyicaro gikuru cy'iri shuri. Abahawe impamyabumenyi muri iri shuri rya Bibiliya, bari mu byiciro bitandukanye. Harimo abarangije muri Bachelor of Arts in theology and Christian leadership, abahawe Diploma mu masomo ya Bibiliya, abahawe icyangombwa kigaragaza ko bahuguwe mu bijyanye n’iyobokamana (Certificate in Christian Ministry) ndetse hari n'abahawe inyemezabumenyi zigaragaza ubumenyi bahawe mu gukora ivugabutumwa rya Gikristo rizana abantu kuri Kristo (Certificate in discipleship).

Minisitiri Busingye

Ubwo Miss Fanique yashyikirizwaga impamyabumenyi na Rev Dr Charles Mugisha

Miss Umuhoza Simbi Fanique witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 afite intego yo kuzamura impano ziri mu bana agafasha n’abafite ubumuga, akegukana umwanya wa kane muri iri rushanwa, kuri ubu yahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Bibiliya mu cyiciro cya 'Special Certificate in Christian Ministry'. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Miss Fanique Umuhoza yadutangarije ko Imana iri kumutegurira gukomeza no mu bindi byiciro.

Gufata umwanzuro wo kwiga ishuri rya Bibiliya, ngo yabigiriwemo inama n'ababyeyi be mu buryo bw'Umwuka, abajyanama be n'abakuru b'Itorero, bamubwira ko umwaka yagombaga kumara ategereje gutangira kaminuza yawubyaza umusaruro akiga tewoloji. Yunzemo yabikoze kandi mu rwego rwo kubaka CV ye muri tewoloji. Abajijwe niba azakomeza kwiga muri iri shuri mu byiciro byisumbuyeho, yagize ati: "Byose bigenze neza nakomeza (kwiga), Imana iri kuntegurira gukomeza, nakomeza, gusa sinzi ngo ni ryari."

Miss Fanique Umuhoza

Miss Fanique Umuhoza avuga ko kwiga tewoloji ari ibintu byiza cyane, ati: "Tewoloji ni isomo abantu benshi badakunze kumva, gusa ni ryiza kuko ridufungura ku bindi byinshi tutazi mu by'ubugingo". Abajijwe na Inyarwanda.com niba afite inzozi zo kuzaba Pasiteri, Miss Fanique yagize ati: "Kuba Pasiteri, I am not sure (simbyizeye) ariko dupanga n'Imana ipanga. Mbonye uwo muhamagaro, namuba (naba pasiteri)." Yakomeje avuga ko amasomo yandi yigaga nayo ayakomeje.

Ku bijyanye n'abantu bakunze gupfobya amasomo ya tewoloji, aho abakristo banyuranye ndetse n'abapasiteri bamwe na bamwe bavuga ko kwiga tewoloji atari ngombwa igihe cyose ufite umuhamagaro w'Imana, Miss Fanique yabageneye ubutumwa. Yagize ati: "Abantu bataraha agaciro theology nababwira ko nakwemera cyane ibyo nigishwa byiza, gusa no kwigerera ku isoko ugacukumbura ugasoma ukabyigishwa birenzeho nabyo ni ingenzi cyane" 

Miss Fanique UmuhozaMiss Fanique UmuhozaMiss Fanique Umuhoza

Miss Umuhoza Fanique ngo abonye umuhamagaro yaba pasiteri

New Life Bible church

Abasaga 300 barimo na Miss Fanique bahawe impamyabumenyi muri tewoloji

New Life Bible church

Rev Dr Charles Mugisha, umuyobozi wa Africa College of Theology

Image result for Miss Umuhoza Fanique Miss Rwanda ikamba

Miss Fanique Umuhoza

Image result for Miss Umuhoza Fanique Miss Rwanda ikamba

Miss Fanique (iburyo) igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabura5 years ago
    Ntibisanzwe.





Inyarwanda BACKGROUND